Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Nyarugenge: Abanyamadini biyemeje gufatanya na Polisi muri Gerayo Amahoro

Yanditswe na Umwanditsi Wacu

Ku ya 03-07-2019 saa 08:45:51

Mu rusengero rwa Christian Light Church ruherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yaganirije abakirisitu bari muri urwo rusengero uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha.

CIP Umutesi yavuze ko ari byiza kwegera abanyamadini bakigishwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Yagize ati: “Abanyamadini bakwiye gusobanukirwa ko bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha, ko bitareba inzego zishinzwe umutekano gusa kuko iyo habaye ubufatanye ari bwo ibyaha bibasha gukumirwa bitaraba.”

Yakomeje avuga ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa b’ibanze mu gukumira ibyaha, mu gihe bari kwigisha abayoboke bakwiye kunyuzamo no kwigisha ku ngaruka z’ibyaha, nk’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi, ko nibikorwa gutyo bizatanga umusaruro ugaragara.

CIP Umutesi yakomeje abwira abakirisitu bose muri rusange ko bakwiye guhaguruka bakarwanya ibyaha bakanagira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52 Polisi yatangije.

Ati: “Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, ni yo mpamvu mukwiye kumva ko mufitemo uruhare mu gukumira izo mpanuka nk’abantu bakoresha umuhanda, Polisi ntiyazirwanya yonyine hatabayeho ubufatanye na mwe.”

Yakomeje ababwira ko umuntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko akwiye kubahiriza amategeko awugenga, agendera ahabugenewe, yubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda ndetse n’andi mategeko n’amabwiriza yawo.

Yavuze ko iyo amategeko y’umuhanda yubahirijwe neza bituma umuntu wese ufashe urugendo agenda akagera aho agiye amahoro, bityo ko twese nk’abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga bitureba kugira ngo tugere iyo tujya amahoro.

Nyuma y’ibi biganiro byahuje Polisi n’abayoboke ba Christian Light Church biyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi bakagira n’uruhare runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu bahitanwa nazo.

 

Umwanditsi:

Umwanditsi Wacu

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.