Nyarugenge: Abadepite banyuzwe n’uburyo abaturage bafashwa

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 19-02-2019 saa 15:43:25
Edda Mukabagwiza yahamirije abanyamakuru ko banyuzwe n'aho Nyarugenge igeze ifasha abaturage(Foto Sezibera)

Itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ryashimye uruhare rw’Akarere ka Nyarugenge mu bikorwa bivana abaturage mu bukene bibageza ku iterambere, ariko bagaragariza ubuyobozi ahakwiye kongerwamo imbaraga.

Ni nyuma y’urugendo abo badepite bakoreye mu karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kureba uburyo ubudehe bwashyizwe mu bikorwa n’uburyo bwazamuye abaturage bubakura mu bukene, gahunda z’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (BDF), Made in Rwanda mu kuzamura abaturage ndetse no kureba uburyo amakoperative arimo kugenda azamuka.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza, avuga ko ibyo bipimo byarebewe ahanini mu masantere y’ubucuruzi, mu masoko, mu dukiriro n’ahandi kuko serivisi zihatangirwa ari zo zigaragaza ahanini uburyo umuturage agenda azamuka.

Mukabagwiza avuga ko izo gahunda zivuzwe hejuru mu Karere ka Nyarugenge zihari kandi zahawe umwanya mu mirenge itandukanye y’akarere, ariko avuga ko hari izikwiye kongerwamo imbaraga.

Agira ati “Mu by’ukuri udusantere tumwe na tumwe tw’ubucuruzi by’umwihariko mu mirenge y’icyaro turacyari hasi ariko n’uturi mu mugi hagombye gutekerezwa uburyo tubonekamo amazi meza, amashanyarazi, serivisi z’ikoranabuhanga n’iz’imari ku buryo umuturage abasha kuzibona no kuba hatekerezwa kuhashyira imishinga.”

Mukabagwiza avuga ko na gahunda y’ubudehe bagaragarijwe ko abaturage bayishimira ariko hakenewe kugaragaza ishusho y’ingano y’amafaranga yaje ndetse n’uburyo yakoreshejwe ndetse n’imishinga yakoreshejwemo, ibyo agasanga bikwiye kongerwamo imbaraga ngo hagaragazwe uko umutungo w’igihugu wakoreshejwe.

Agira ati: “Haba hakwiye kugaragazwa ishusho mu nyandiko yerekana imibare y’abaturage bavuye mu bukene, umubare w’imishinga yakozwe n’amafaranga yashyizweho, gusa mu bigaragara abaturage bateye imbere.”

Nk’uko Mukabagwiza abigarukaho nyuma y’urwo ruzinduko, avuga ko basuye serivisi z’ubuzima (ibitaro, ibigo nderabuzima na poste de santé) basanga hari imirenge imwe bitari byakwirwamo. Asaba ubuyobozi bw’ako karere kongera serivisi zihabwa umuturage cyane cyane abantu bakoresha mituwere uburyo bagorwa no kubona ikemezo cyo kujya kwivuriza ahandi.

Yifuza ko amazu ashaje, kunoza isuku byose byakongerwamo imbaraga muri urwo rwego rw’ubuvuzi.

Ikindi agaragaza, ni ukongera imbaraga mu bikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi kuko hari aho bitaragera. Gusa yemera ko ikibazo k’ingengo y’imari iba nke kiri mu bizitira ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda zimwe na zimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba asubiza kuri bimwe mu byagaragarijwe Abadepite, yavuze ko hari ibigo nderabuzima bimwe bishaje bikeneye ingengo y’imari ngo bitunganywe kandi hari ibizakorwa mu yateganyijwe uyu mwaka ariko hari n’izo akarere gateganya kongera ubushobozi bwa serivisi nka Poste de Sante ya Karama.

Nzaramba kandi avuga ko bitewe n’ubushobozi buke bw’akarere hari bimwe batakwiharira bonyine bakeneyeho ubuvugizi ariko akifuza ko n’ibyakozwe byagaragarizwa abaturage, gusa atangaza ko ibiteganywa bitakorerwa rimwe.

Ku byerekeranye n’udukiriro, umuyobozi w’imirimo rusange mu karere, Musafiri Leonidas, avuga ko muri NST1 akarere kari kateganyije gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kubaka agakiriro ariko cyane cyane hibandwa mu murenge wa Kanyinya ahategurirwa ibikorwa by’inganda mu gishushanyombonera.

Ku bijyanye n’amasoko Musafiri avuga ko isoko rya Biryogo hari ibindi bikorwa by’amagaraje hashakishwa uburyo hatezwa imbere kandi hakongerwamo igice kinini kirebana n’iby’ubukorikori.

Avuga ko gahunda y’udukiriro harimo kurebwa uburyo yatezwa imbere muri ako karere k’umugi kadakorerwamo ubuhinzi bikaba byagezwa mu mirenge yose ariko hanarebwa ubutaka uko bungana ariko ashimangira ko aho dukenewe tugomba kuhagezwa.

Abadepite bashimye uburyo bakoranye n’ako karere kandi bizeza ko raporo yabo bazayishyikiriza Minisitiri w’Intebe nyuma ibireba akarere bikagarurwa kugira ngo kabikurikize.

Edda Mukabagwiza yahamirije abanyamakuru ko banyuzwe n’aho Nyarugenge igeze ifasha abaturage(Foto Sezibera)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.