Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Nyarugenge: Ababyeyi basobanuriwe gahunda zo kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya Oct 8, 2018

Ababyeyi bo mu Mudugudu wa Rugendabare mu Kagari ka kankuba mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, batangiye gusobanurirwa byimbitse uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Ni mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Umukozi w’ibitaro bya Muhima ushinzwe gahunda zo kuboneza urubyaro yasobanuriye ababyeyi uburyo butandukanye umugore yifashisha mu kuboneza urubyaro burimo no ku mugabo.

Uwimbabazi Mathilde yabasobanuriye n’igihe umugore umaze kubyara ashobora gutangira kuboneza urubyaro.

Bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro mu guhe kigufi ni ubwo gukoresha ibinini by’imisemburo, gukoresha agakingirizo, kubara ukoresheje urunigi ku mugore ufite ukwezi kudahindagurika kandi watangiye gukurira umwana, nk’uko Uwimbabazi yabisobanuye.

Ababyeyi basobanuriwe ko ushaka kuboneza urubyaro biba byiza kubikorera kwa muganga kuko nyuma y’ukwezi n’igice umugore amaze kubyara ashobora kongera agasama.

Umubyeyi wagize ibyago agakuramo inda ashobora kongera agatwita nyuma y’ibyumweru bibiri mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ababyeyi bibukijwe kandi ko uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe gushyira agapira mu mura bitagira ingaruka n’imwe kuko nta misemburo bukoresha.

Umwe mu bagabo yagaragaje ko mu kuboneza urubyaro by’igihe gito abashakanye bakoresha agakingirizo hakiri abagore batarasobanukirwa neza ko hari udukingirizo twabagenewe.

Ni udukingirizo dushobora gukoreshwa mu gihe abagabo utwabo twabashiranye cyangwa batwibagiwe bitewe n’impamvu runaka.

Ababyeyi baributswa kandi ko uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bw’igihe kirekire ku bagore no ku bagabo nta ngaruka¬†bigira ku mubiri w’ubikoze ariko bidashoboka kongera kubyara mu gihe wabikoze.

Ibikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi birimo guha serivisi zo kuboneza urubyaro ababishaka, gukingira abana kuva mu mezi 6 kugeza kuri 59, abandi bana mu byiciro bitandukanye by’amezi n’imyaka bahabwe ibinini by’inzoka.

Visi meya w’akarere ka Nyarugenge, Ndayisenga JMV watangije icyo cyumweru yavuze ko ari icyumweru ngarukamwaka yibanda ku buzimambw’umwana n’umubyeyi.

Yavuze ko Leta yifuza ko buri mubyeyi akangurirwa kubyara abo ashoboye kurera kuko ubuzima bw’uyu munsi buhindagurika, ibiciro by’ibintu byose bisigaye bihora bizamuka umunsi ku munsi. Ati “Tugomba rero kubihuza n’ubuzima tubamo bwa buri munsi.”

“Uranezezwa no kubyara abana 10, 12 uzabaha iki? Babyeyi mwe kunezwezwa no kubyara abana banshi ntacyo muzabaha. Wabyaye umwe cyangwa babiri uzashobora bahuye n’imbaraga ufite?

Mu zindi gahunda zihari ni ukwigisha ababyeyi kuboneza imirire myiza mu ngo ku bagize umuryango uko indyo yabo itandukanye no gukangurira ababyeyi kunoza isuku mu ngo, ku myambaro, imirire no ku bana.

Andi mafoto