Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Nyanza:Abanyamahanga biga amategeko mu Rwanda bishimira imikorere y’ubutabera

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya Apr 25, 2018

Bamwe mu banyamahanga biga amategeko mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILDP), riherereye mu karere ka Nyanza, batangaza ko bishimira ubumenyi bungukira muri iryo shuri, ndetse bakanishimira imikorere y’inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Abiga muri ILDP mu ifoto y’urwibutso na Prof Sam Rugege (Foto Niyonsenga S)

Abo banyamategeko bavuga ko kuba mu nkiko zo mu Rwanda mu guca imanza hatsinda ufite ukuri n’ibimenyetso ndetse no kuba abacamanza bakoze amakosa bahanwa rimwe na rimwe bakaba banafungwa, ari ibintu byiza u Rwanda rwagezeho, bityo bagasaba ko rwazabisangiza n’ibindi bihugu byo hirya no hino muri Afurika no ku isi.

Ibyo abo banyeshuri babigarutseho mu bitekerezo bagejeje kuri Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege, ubwo yari amaze kubagezaho ikiganiro kibigisha indangagaciro n’imico mbonera bigomba kuranga umunyamategeko w’umwuga.

Bavuze ko icyo kiganiro kiziye igihe kuko ahenshi mu bihugu bakomokamo hakigaragara imikorere mibi y’ubucamanza, aho bemeza ko ubwo bazaba basubiye iwabo bazifashisha impanuro za Prof. Sam Rugege bakabasha kuvugurura imikorere y’umwuga w’ubucamanza hirya no hino ku isi.

Umunyeshuri witwa Isaac Essien ukomoka muri Ghana, yagize ati “Hano mu Rwanda ibintu bikorwa neza cyane, mwashyizeho uburyo bwo guhana abacamanza bakoze ibinyuranyije n’amahame agenga umwuga cyangwa binyuranyije n’amategeko.

Ni ikintu kiza isi yose ikwiye kwigishwa n’u Rwanda. Ndatekereza ko ubu kuri twe abiga hano ari ahacu kuzajyana izi mpanuro tukajya guhugura abanyamategeko b’iwacu.”

Naho uwitwa Biel Boutros Biel ukomoka muri Sudani y’Epfo we yagize ati “Iki kiganiro duhawe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga ni ingenzi cyane kuri nge, niba mujya mukurikirana ibibera iwacu ndatekereza ko mwabyumvise ko ari ibintu bitari ku murongo, abantu bajya mu rukiko ari nko kujya kurangiza umuhango kubera ko nta kizere baba bafitiye ubutabera buhatangirwa. Ubu rero ndishimira ko ningerayo nzafata umwanya wo guhugura bagenzi bange b’abacamanza nkabibutsa ko baba badakwiye kwanduza isura y’umwuga wacu.”

Prof. Sam Rugege yashimye uburyo abo banyeshuri bakiriye impanuro yabagejejeho, anemeza ko ikigaragara ari uko abo banyeshuri ari abantu bakeneye kubona impinduka ku buryo yizeye ko nibatangira akazi bazakora neza umwuga wabo.

Ati “Icyabazanye hano ni ukwiga, ni nabyo rero bakora barigishwa bakiga, bigaragara ko ari abantu bumva neza ndetse banafite amatsiko yo kubaza ibyo batumva. Biratanga ikizere ko nibagera mu kazi bazakora neza.”

Ishuri rya ILDP riherereye i Nyanza ni rimwe mu mashuri Leta y’u Rwanda ishimira umusaruro waryo, aho Prof. Sam Rugege avuga ko kuva ryatangira hari impinduka zigaragara mu banyamategeko barinyuzemo.

Iryo shuri ryigishirizwamo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandatu ari byo Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Cameroon, Gambia na Ghana.