Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Nyanza: Umucyo, itsinda ryateje imbere ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 16-04-2019 saa 15:39:48

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo mu miryango yayigizemo uruhare, bihurije mu itsinda Umucyo Nyanza, ribafasha kunga ubumwe.

Bahurira mu bikorwa bibateza imbere bakimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Bahurira mu budozi, bwiyongeraho no gufashanya mu buzima bwa buri munsi, gukorera hamwe bigashimangira imibanire yabo myiza.

Mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana, ni ho usanga iri tsinda riyobowe na Mukamuhirwa Alphonsine. Yadusangije umumaro wacyo.

“Iri tsinda rifite inkomoko ku mahugurwa yaduhuje, ariko nyuma tugashaka ibindi bikorwa bajya bahuriramo kugira ngo bashimangire ubwo bumwe bwacu duhuriyeho.”

Guhurira mu bikorwa, ngo byavuyemo igikorwa cyo guhuriza hamwe abarokotse Jenoside bagaherekeza abafite ababo bafunze bakajyana kubasura muri gereza.

Mukarubayiza Françoise warokotse Jenoside, avuga ko abakomoka mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside bifatanya na bo mu bikorwa byo kwibuka.

Mukarubayiza, yemeza ko gushyira hamwe no kwiyunga n’abamuhemukiye, byanamufashije gukira ihungabana ku buryo na we asigaye afasha abandi.

Jeannette Uwiragiye, undi ugize iri tsinda, avuga ko ibikorwa bibahuza bibafasha kwiyumva nk’abavandimwe.

Uwizeyimana Elina, ufite umugabo ufungiye Jenoside, na we avuga ko ibi bikorwa bibahuza byazahuye umubano wabo.

Mukangango Esperance warokotse Jenoside we avuga ko n’ubwo mbere hagati yabo n’imiryango y’ababahemukiye hari urwikekwe, ubu basangira ubuzima bwa buri munsi. Avuga ko imibanire iri hagati yabo itanga ikizere ko ejo hazaza ari heza kurushaho.

Iri tsinda ryatangiye mu 2015, ubwo mu kwezi kwa gatanu habaga amahugurwa ahuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango ifite abagize uruhare muri Jenoside.

Kugeza ubu hamaze guhugurwa abantu 52 ku bumwe n’ubwiyunge, abo barimo barindwi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na barindwi bafite imiryango cyangwa abagabo bafungiye iki cyaha cya Jenoside.

Imibare ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda kigeze kuri 92%.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.