Nyanza: Kwizihiza  umunsi mpuzamahanga Olempike  byahujwe na siporo kuri bose

Yanditswe na BUGINGO FIDELE               

Ku ya Jun 25, 2019

Tariki 23  Kamena  buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”.  Uyu mwaka wa 2019 mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyanza tariki 23 Kamena 2019.

Uyu munsi utegurwa na Komite Olempike y’u Rwanda  wabanjirijwe n’icyumweru k’imikino yahuje ibigo 11 by’amashuri abanza mu mukino wa Futbalnet, Basketball na Volleyball.

Uretse imikino, uyu munsi  mpuzamahanga Olempike  ni umwanya mwiza wo  kwigisha  abana indangagaciro z’imikino Olempike, kuvumbura siporo nshya ndetse no gukora  siporo muri rusange.

Uko imikino yagenze

Iyi mikino y’abana yabaye tariki 19 kugeza 22 Kamena 2019. Muri Futbalnet,  Kavumu APS yegukanye igikombe itsinze Gacu PS ibitego 2-0. Kavumu APS yari yasereye muri ½ Rwesero PS ku  gitego 1-0 naho Gacu PS isezerera Busasamana ku bitego 2-1.

Muri Basketball,  mu bakobwa, Christ Roi  yegukanye igikombe itsinze ES Nyanza amanota 54 kuri 26. Muri ½  Christ Roi yari yatsinze GS Mater Dei amanota 47 kuri 36 naho ES Nyanza itsinda St Peter Igihozo amanota 44 kuri 36.

 Mu bahungu, GS Mater Dei yegukanye igikombe itsinze St Peter Igihozo amanota 77 kuri 56. Muri ½  St Peter Igihozo yari yasezereye ES Nyanza  iyitsinze amanota 61 kuri 45 naho Gs Mater Dei itsinda Espanya amanota 75 kuri 55.

Mu mukino wa Volleyball, mu bahungu, Christ-Roi  yegukanye igikombe itsinze E S Nyanza  amaseti 2-0 (25-14 na  25 – 22). Muri ½ , Christ-Roi  yari yasezereye  GS mater Dei  iyitsinze amaseti 2-1 (22-25,25-18 na 15-12) naho E S Nyanza  itsinda  St Peter Igihozo  amaseti 2-0 (25-16 na  25-18).

Ibirori by’umunsi Olempike   byabereye kuri Sitade ya Nyanza aho abantu basaga 600 bitabiriye igikorwa siporo ya bose nyuma kuri Sitade abana bakora imyireko mu mukino njyarugamba wa Karate ndetse no mu gusiganwa ku maguru. Uyu mwaka wa 2019 ukaba warahuriraye n’isabukuru y’imyaka 125 y’umunsi mpuzamahanga Olempike.

Uko byari byifashe mu mafoto