Nyanza: Hateganyijwe ko abantu 600 bimurwa mu manegeka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jan 8, 2018

Muri gahunda yo kwimura abatuye mu manegeka, Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo karateganya kwimura abagera kuri 600 muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kajyambere Patrick, avuga ko kwimura abantu batuye nabi mu manegeka ukabafasha gutura aheza bibafasha kwegera ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amazi meza n’amashanyarazi bikabageraho byihuse.

Abakiri mu manegeka muri Nyanza barakangurirwa kwegera ahari ibikorwaremezo

Nk’uko Kajyambere abitangariza Imvaho Nshya, avuga ko muri iyo gahunda yo kwimura abantu mu manegeka mu 2017/2018, Akarere ka Nyanza gateganya kwimura abagera kuri 600 bavanywe mu mirenge n’utugari birimo ibice biteye nabi kandi bituwe nabi kugeza ubu hakaba hamaze kwimurwa abagera kuri 446.

Akomeza asobanura ko uwimuwe atishoboye adasanganywe n’ikibanza aterwa inkunga y’ibyo basanze akeneye haba kumwubakira mu kibanza yaba afite hifashishijwe umuganda rusange w’abaturage, akaba yahabwa inzugi ndetse akanasakarirwa, kimwe n’uko aramutse adafite icyo kibanza ashobora kugihabwa mu kwa Leta. Avuga ko habaho n’abakenera kwimurwa ariko bafite ingurane, aho akarere kamufasha kumvikana n’uwo yifuza ko bagurana kimwe nk’uko hari n’ubyikorera byose.

Kajyambere kandi avuga ko mu kuvana abantu mu manegeka bijya bigaragaramo imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke ndetse no ku myumvire.

Agira ati “Hari inzitizi duhura na zo rimwe na rimwe iyo tuvana abantu mu manegeka, cyane cyane iyo uwimurwa atishoboye, nta n’ikibanza afite ahandi bisaba kumufasha buri kimwe cyose bikatuviramo gutinda kubona ubwo bushobozi. Hari kandi n’ikibazo k’imyumvire y’abakiyumvamo gakondo, bakumva batuye begereye imirima yabo n’ubutaka ari ubwabo bikagorana kubibumvisha”.

Mu mwaka wa 2016/2017 uhwanye n’ingengo y’imari, ubuyobozi bw’ako karere ka Nyanza bwagize uruhare mu kwimura abagera kuri 259