Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyanza: Hakizimana yikuye mu bukene abikesheje ibirere

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 03-06-2019 saa 18:12:31
Ibirere abibyaza umusaruro

Hakizimana Patrice utuye mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, yiteje imbere abikesheje gukora ibikorwa binyuranye mu birere.

Aganira n’Imvaho Nshya, Hakizimana yavuze ko uwo mwuga yawutangiye mu 2007 ngo ariko mbere y’aho yahoze ari umwubatsi aza kubireka.

Avuga ko yafashe uwo mwanzuro mu rwego rwo kugira ngo yerekane ko ibirere bishobora kugira byinshi bibyazwamo. Ati “Nafashe uwo mwanzuro kuko nabonye ko ibirere hari byinshi bishobora gukora.”

Ibikoresho akora mu birere avuga ko ari intebe, ipulato, etajeri, mari, amarido, karaseri n’ibindi.

Hakizimana ashimangira ko ibyo akora abantu babikunda ngo ahubwo ikibazo ni uko bamwe batuye kure bagira ikibazo cy’ukuntu bashobora kubitwara.

Ibiciro by’ibikorwa bye avuga ko bidahanitse, ngo ariko na we ukuntu ibikoresho bye bitwarika ngo biracyari imbogamizi afite yo kuba yajya nko kubicururiza nk’i Kigali cyangwa ahandi hatari mu karere atuyemo.

Ikifuzo ke, avuga ko ari ukuzashinga uruganda rukora ibyo bikoresho n’ibindi bitandukanye bifite aho bihuriye no gukoresha ibirere.

Ku rundi ruhande, Hakizimana avuga ko ubu atari yabasha kugeza ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga ngo kuko atari yagira ubushobozi bwinshi.

Umwuga akora wo gukora ibikorwa bitandukanye akoresheje ibirere, avuga ko yabashije kuwukuramo inzu ngo kandi umuryango we ubayeho kubera ibyo akora.

Kugira ngo abashe kubona ibirere avuga ko bitamugora ngo kuko abikura mu karere ka Nyanza ndetse n’aka Huye.

Ibirere abibyaza umusaruro

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.