Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Nyanza: Bamwe mu bahinzi bafashe ingamba zo guhindura imyumvire

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 11-01-2019 saa 10:10:58
Abahinzi baravuga ko gusasira imyaka bitanga inyungu ikomeye mu buhinzi (Ifoto Rose M)

Abahinzi batandukanye bo mu Karere ka Nyanza baravuga ko bafashe ingamba zikomeye zo guhindura imyumvire mu buhinzi bakava mu buhinzi bwa gakondo bakinjira mu buhinzi bushyira mu bikorwa amakuru y’igihe n’ikirere.

Muragijimana Julienne, umuhinzi mu Murenge wa Muyira mu avuga ko bize uburyo bwo guhinga ku buryo badakangwa n’ibihe by’imvura cyangwa by’izuba, kandi ko umusaruro basigaye babona usigaye wikuba inshuro nyinshi mu bwinshi no mu bwiza.

Yagize ati: “Inaha haba izuba ryinshi, twabonye guhinga kijyambere ari byiza bitanga umusaruro. Sinari nsanzwe nzi aya makuru. Twebwe twahingaga bisanzwe, tukagenda dutera ibigori uko twiboneye, twahingaga nta fumbire, tugaterera aho ngaho noneho twabonye uburyo duhinga ibigori nta yindi myaka igiyemo, tugashyiramo ifumbire, twabonye ko bibyara umusaruro munini.”

Imvaho Nshya yasuye imirima y’umujyanama mu buhinzi Kabarisa Yohani, akaba umuhinzi wabigize umwuga mu murenge wa Muyira, afite imirima ibiri itandukanye, umurima wa mbere ni ubuhinzi umuturage asanzwe akora hadafatiwemo ingamba z’ uburyo umuhinzi ahingamo butandukanye n’ubwo yari asanzwe ahingamo bwa gakondo.

Yasobanuye muri aya magambo: “Ubusanzwe ufata umurima ukawutunganya, ugatera imbuto, ugashyiramo imborera, bikaba ngombwa ko utera umurima bikaba birarangiye ariko uburyo bushya bugezweho twigishijwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi CIAT dukoresha amakuru y’igihe n’ikirere, ngo nange nze kubibwira abaturage nshinzwe kuyobora.”

Akomeza yungamo ati “Twahawe ubumenyi ku gihingwa k’ibigori ku buryo butandukanye bw’ubuhinzi twari dusanzwe dukoresha. Ni muri ubwo buryo ubonamo imirima ibiri itandukanye umurima wa kabiri urasasiye, ufite imiferege, uteye mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga hongerwamo ifumbire y’imborera n’imvaruganda.”

Yongeyeho ati “Hari ubundi buryo tutari dusanzwe tumenyereye burimo bwo gusasira, bituma ubutaka buhora buhehereye kandi nyuma isaso ihinduka ifumbire ku buryo ubona itandukaniro rikomeye aho umusaruro wikubye inshuro 4.”

Abahinzi batandukanye bavuze ko uburyo busanzwe bakoreshaga bwo guhinga kinyamwuga ntaho bihurira.

Kabarisa ati: “Ni muri urwo rwego rero ahasasiye hakomeza guhehera mu gihe ahandi hamaze kuma. Hano ni ku Mayaga, ni yo mpamvu dushishikariza abahinzi tutari kumwe ko bakwiye kutwegera kuko abajyanama b’ubuhinzi twagize amahirwe yo kumenya ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo twakoresha ayo makuru bityo, tukabigisha ano mahirwe dufite kandi tukabasangiza ku byiza tumaze kubona.”

Avuga ko yiteguye kwigisha abahinzi atanga ubuhamya, bakirebera uburyo imirima 2 yateguwe mu buryo bumwe, igahingwamo imbuto imwe, yahingiwe rimwe, ibikorwa byakozwe ari bimwe, ariko itandukaniro rikagaragarira ku musaruro.

Nk’uko abishimangira, ngo ageze ku rwego rwo guhinga kinyamwuga, aho ahamagara mu Kigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere ku inimero itishyurwa akoresheje terefone ye ngendanwa akamenya amakuru yose y’ikirere cy’aho aherereye.

Ntigurirwa Yusitazi, umuhinzi mu murenge wa Muyira avuga ko yasuye iyo mirima, bikamutangaza cyane kuko imirima ibiri ituma abona neza itandukaniro.

Yagize ati “Twagiye kumwigiraho. Ni yo mpamvu twatangiye guhinga dukoresheje ifumbire, gusasira, gufata amazi, kandi hari umusaruro byatangiye gutanga. Mbere nahakuraga ibiro 50 ubu nahakuye imifuka 2 nk’ibiro 200.”

Kabirigi Michel, umukozi mu ishami ry’ubushakashatsi mu kigo RAB agira inama abahinzi kwita ku makuru y’iteganyagihe no gukora ibyo abasaba.

Yagize ati “Ubwo rero umuntu wumvise amakuru y’ubumenyi bw’ikirere agomba gutandukana n’utayumvise kuko abatayakurikiza bahura n’ibihombo bya hato na hato.”

Avuga ko amakuru y’igihe n’ikirere afasha umuhinzi mu gufata ingamba zo kongera umusaruro haba mu bwiza no mu bwinshi, harimo kuba yahitamo imbuto iberanye n’ingano y’imvura iteganyijwe, gusasira igihe imvura icitse kare, gufata amazi mu mirima ndetse no kuhira, gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, akurikije amakuru yahawe y’igihe n’ikirere mu karere aherereyemo.

Yibutsa abahinzi ko umuhinzi akenera amakuru y’igihe n’ikirere kugira ngo mu igenamigambi rye ry’ubuhinzi agire ingamba zisubiza imiterere y’ikirere gihari mu gihembwe k’ihinga arimo.

Abahinzi baravuga ko gusasira imyaka bitanga inyungu ikomeye mu buhinzi (Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.