Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Nyanza: Amateka y’umusozi wiswe Nzoga

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 18-04-2019 saa 09:57:08
Uyu ni wo musozi wiswe Nzoga ugaragara nk'umusozi muremure mu gice cy'Amayaga (Ifoto Nshimiyimana E)

Nzoga ni umusozi muremure uherereye mu gice cy’Amayaga mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, ukaba unakora ku Murenge wa Kibilizi na wo wo mu Karere ka Nyanza, ubumbatiye amateka ari na yo yatumye witwa Nzoga.

Mu rwego rwo kumenya byinshi kuri uyu musozi n’impamvu wiswe Nzoga, Imvaho Nshya yegereye Bayigamba Laurent ufite imyaka 63, akaba yari umwarimu ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru.

Yasobanuye ko wiswe Nzoga ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. Ati, “Kuri uriya musozi hari ahitwa ku Kabirimbo hari hatuye umugabo witwa Sebisoga, yakomokaga mu Bisumizi, yari umuntu uzi kwenga inzoga z’amoko atandukanye harimo inkangaza, (urwagwa rurimo ubuki), inturire (ikigage kirimo ubuki)”.

Bayigamba yakomeje agira ati: “Kandi icyo gihe umwami Gahindiro yari atuye hakurya hano ahitwa Mulinja, akajya azana n’abahigi be kuri uyu musozi noneho baza guhiga Sebisoga akabaha inzoga bakinywera, bakishima kubera uburyohe bwazo kuko yari umuhanga cyane mu kwenga izo nzoga.”

Bayigamba avuga ko bitewe n’inzoga zo kwa Sebisoga ngo iyo umwami Gahindiro yashakaga kujya guhiga ngo abagaragu n’abahiganaga na we bamusabaga kwerekeza kuri uwo musozi bashaka kwinywera inzoga.

Ati: “Gahindiro yababaza ati tuge guhiga aherekeye za Kigoma? Abahigi bati oya turashaka kujya guhiga kuri wa musozi kwa Sebisoga, bashaka kwinywera inzoga ni uko rero umusozi waje kwitwa Nzoga bitewe nuko umwami n’abagaragu n’abahiganaga na we bose bahanywaga inzoga iryoshye.”

Gusa ariko Bayigamba agaragaza ko byatangiye Sebisoga ari we abahigi b’ibwami bitaga Nzoga ariko ngo nyuma izina rya Nzoga rihabwa umusozi aho kuba Sebisoga.

Uyu musaza asanga amateka y’uriya musozi adakwiye kwibagirana ndetse kuba ari umusozi muremure ukwiye kugira ikintu cyubakwa mu mpinga yawo kikajya gikurura ba mukerarugendo.

Icyakora Bayigamba avuga ko bajya bawuterera bari mu nzira y’umusaraba. Ati: “Mu nzira y’umusaraba muri Kiliziya Gatolika, ku wa Gatanu Mutagatifu duterera uyu musozi tukajya mu mpinga hejuru twibuka urupfu rwa Yezu Kirisitu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens aho uyu musozi uherereye we avuga ko nta mateka y’umwihariko yatuma hatunganywa ku buryo bwihariye.

Ati: “Nta mateka adasanzwe y’umusozi wa Nzoga, ni umusozi nk’indi kandi dufite n’indi nka Jari na Cyegera, dufite Nyundo, nta mateka adasanzwe ku buryo hashyirwa muri gahunda”.

Uyu ni wo musozi wiswe Nzoga ugaragara nk’umusozi muremure mu gice cy’Amayaga (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

One Comment on “Nyanza: Amateka y’umusozi wiswe Nzoga”

  1. Nibarebe koko niba nta mateka ahari kuko uno musaza hari impamvu abivuze. Ahubwo nibamubaze hakiri kare kuko ni inzu y’ib’ibitabo by’amayaga atazabacika bakabura uwo babibaza. Nanjye uwo musozi rwose mba numva nawuterera. Basi barebe ikintu kihajya.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.