Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyanza, akarere kihariye ahantu nyaburanga, katuwe n’abami bane

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 09-05-2019 saa 08:38:42
Ikimana cya Munana wari umuhungu wa Gihana wafatwaga nk’intwari

Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyapfo, ku birometero 90.7 uvuye i Kigali. Ni urugendo rusaga amasaha 2 mu modoka.

Aka karere kabumbatiye amateka menshi yiganjemo ayo hambere, dore ko Nyanza yabaye umurwa mukuru w’ubwami kuva mu 1899 kugeza mu mu 1962 ubwo ingoma ya cyami yakurwagaho.

Kuva mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’ikenda, Akarere ka Nyanza kafashwe nk’umugi n’umurwa w’abami kuko hatuwe n’abami basaga 4. Abo ni Umwami Kigeli IV Rwabugiri wari utuye ku misozi ya Mwima na Mushirarungu, Umwami Yuhi IV Musinga watuye Mwima na Gakenyeri, Mutara III Rudahigwa watuye mu Rukali ndetse n’umwami Kigeli V Ndahindurwa watuye i Busasamana.

Aka karere gafatwa nk’agace ndangamuco kuko usibye kugira Ingoro ndangamurage ebyiri n’Umusezero, unahasanga ahantu henshi Ndangamurage hakwiye kwerekwa ba mukerarugendo.

Hafi y’Ingoro y’Umwami ahazwi nko mu Rukari mu kilometero kimwe, uhasanga Umusezero w’i Mwima. Ku musozi wa Mwima witegeye Mushirarungu hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa watanze tariki ya 25/07/1959, agatabazwa tariki ya 28/07/1959.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze tariki 16/10/2016 atabarizwa tariki ya 15/01/2017. Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 20/04/1994 ashyingurwa mu cyubahiro tariki ya 20/04/1995.

Uvuye mu Rukari werekeza i Mutende uhasanga Amariba ya Mutende. Aya yafukuwe ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, aho Inyambo z’umwami ndetse n’inka z’abaturage ziturutse imihanda yose zashokaga. Aha habaga amazi arimo umunyu, bityo inka zayanywaga zimaga vuba, izindi zikanagira umukamo ushimishije.

Icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije n’Agronome w’Umubiligi witwaga Dubois kikaba cyarafunguwe nyuma y’inzara ya Ruzagayura hagati y’umwaka wa 1943 na 1944 yari yarayogoje igihugu.

Ishami ryo Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Muco, mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ritangaza ko mu kugicukura umwami yari agamije kuhira imyaka no gutangira ubworozi bw’amafi mu rwego rwo guhashya imirire mibi mu banyarwanda no kwirinda ibindi byorezo by’ inzara byashoboraga gutera. Iki cyuzi cyahawe izina rya Yorodani y’i Nyanza.

Gakenyeri kwa Musinga, aha hari urugo rw’umwami Yuhi V Musinga n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera bahatuye ahagana mu 1899. Kuva iki gihe Nyanza yabaye umurwa mukuru w’ubwami kugeza mu 1962 ubwo ingoma ya cyami yakurwagaho. Mbere ya Gakenyeri uyu mwami yagiye atura ahandi akagenda yimuka. Ubu aha Gakenyeri hari ikigabiro kinini bivugwago cyari ku irembo rya Musinga.

Ahitwa Mututu, aha hantu Ndangamurage hubatswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ahakorera ubworozi bwa kijyambere hagati ya 1948 na 1949. Yari ahafite inka z’inkuku 60 zitwaga “Ingeri” zikabamo imfizi yitwa “Ruhugafu.”

Mu kuhororera izi nka, Umwami Rudahigwa yari agambiriye gutanga urugero ku bworozi bwa kijyambere, aho yifuzaga ko abanyarwanda bareka ubworozi bwa gakondo. Hari ikiraro cyakoreshwaga icyo gihe cyubakishijwe amabuye, gishakaje amabati kinakingishije inzugi z’ibyuma.

Kuri ubu hakorera Ikigo cy’igihugu kigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Ikimana cya Nyiranzage giherereye mu Murenge wa Mukingo hafi y’umuhanda wa kaburimbo. Nyiranzage yari umugore wa Marara, Marara uwo akaba yaratwaraga Mukingo ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, Marara waje gusimburwa ku butware n’umuhungu we Nyirimigabo. Mu bihe byo hambere iki Kimana cyarubahwaga cyane kigakorerwaho imigenzo n’imihango. Kugeza mu bihe bya vuba, hari imigenzo gakondo yari ikihakorerwaga.

Hari kandi Ikimana cya Munana. Munana yari umuhungu wa Gihana wafatwaga nk’intwari. Uyu yabyawe n’Umwami Cyirima II Rujugira n’umwamikazi Nyirayuhi IV Nyiratunga. Munana wari waravukanye ubumuga, akiri muto yatereranywe na bamwe bo mu muryango we.

Aho umuvandimwe we Yuhi IV Gahindiro yimiwe akaba umwami, Munana yagororewe imisozi hamwe n’ishyo ry’inka. Na nubu aho hantu Munana yatuye uhabwirwa n’ibiti biri by’imivumu by’icyo gihe.

Kuri ubu Ikigo k’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza hamwe n’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere RDB, bari gutegura gahunda yo gutunganya aha hantu kimwe n’ahandi hafite amateka hagamijwe gusigasira amateka no guteza imbere ubukerarugendo.

Ikimana cya Munana wari umuhungu wa Gihana wafatwaga nk’intwari

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.