Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nyanza: Abarokotse Jenoside mu rugendo rw’ubumwe n’isanamitima

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 22-07-2019 saa 16:49:48
Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, yasobanuye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu myaka 25 ishize

Imwe mu miryango yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yemeye icyaha igasaba imbabazi hamwe n’indi miryango yarokotse Jenoside yatanze imbabazi yo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, ivuga ko amashyirahamwe bahuriyeho ari umusingi ukomeye mu birebana no gushimangira ubumwe n’ ubwiyunge buzafasha kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Ibyo babigarutseho ubwo hasozwaga urugendo rw’ isanamitima muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, amasomo bari bamaze igihe bahabwa muri Paruwasi Gaturika ya Nyamiyaga.

Igitambo cya misa ni cyo cyabimburiye igikorwa cyo gusoza ikiciro cya mbere ku rugendo rw’isanamitima muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ku miryango mirongo itatu yagize uruhare muri Jenoside yemeye gusaba imbabazi, n’indi miryango 90 yarokotse Jenoside yemeye kubabarira.

Nshamihigo Jean Damascene ni umwe mu miryango yasabye imbabazi Emmanuel Kamanayo nyuma yo kumwicira abantu. Avuga ko byamugoye kugira ngo yature kandi atere intambwe mu gusaba imbabazi.

Kamanayo Emmanwel na we yemeza ko bitari byoroshye kubona mu maso ye Nshamihigo nyuma yo kumwicira abantu bo mu muryango we.

Mu myaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe, kugeza ubu Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko hari intambwe igenda iterwa cyane cyane ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Fidele Ndayisaba asanga intambwe yateye muri uru rugendo ikomeye agereranyije n’igihe Jenoside yari ikimara guhagarikwa.

Kugira ngo kandi bagire aho bahurira bibafashe gushimangira umubano wabo no kwiteza imbere, abagize iri tsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge batangiye ibikorwa birimo kwizigama mu gihe bari no gutegura umushinga w’ubworozi bw’amafi.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge isanga ikizere cyo kongera kubaho mu barokotse Jenoside Leta y’ubumwe yabubatsemo ari cyo cyatumye bagira umutima wo kubabarira ababahemukiye kugira ngo bagire uruhare mu kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside.

Hashize umwaka imiryango 300 igizwe n’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare, ihabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge mu rugendo rw’isanamitima kuri Paruwasi Gaturika ya Nyamiyaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasobanuye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.