Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Nyamasheke:Shangi:Abajyanama bashya mu tugari n’umurenge basabwe kwita ku bibazo by’abaturage

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 10:53:46
Abarahiye biyemeje kuzamura iterambere ry'abaturage bashinzwe (Foto Bahuwiyongera S)

Abajyanama 11 b’utugari na 3 bo ku rwego rw’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, batowe n’abaturage ngo basimbure abari batakirimo kubera izindi nshingano, barahiriye imirimo bashinzwe basabwa kwegera no gukorera abaturage.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Ndindayino Jean Claude, ngo abarahiriye imirimo ya njyanama mu tugari n’umurenge, ni uhagarariye inama y’igihugu y’abagore, uhagarariye abarezi bo mu mashuri yisumbuye n’uhagarariye sosiyete sivile, na bariya b’utugari, bakaba basimbuye abagiye basezera kubera kwimuka, bikaba byateraga icyuho mu mikorere ya za njyanama.

Abarahiye biyemeje kuzamura iterambere ry’abaturage bashinzwe (Foto Bahuwiyongera S)

Yagize ati “Kurahira kw’aba bajyanama icyo bisobanuye ni uko biha imbaraga imikorere ya njyanama z’utugari n’iy’umurenge kuko iyo njyanama ituzuye bigorana guterana, kandi uru rwego rurakomeye mu miyoborere y’igihugu cyacu, ari yo mpamvu twagombaga kuzuza izi nzego no kubarahiza kugira ngo batangire imirimo bihutishe iterambere ry’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Kutuzura cyari ikibazo gikomeye cyane kuko nka biro ya njyanama y’Akagari ka Shangi yose yari yaragiye, bikaba byaratumye iki gihembwe cyose njyanama y’aka kagari idaterana kandi ari yo ibyemezo byose biyobora akagari bifatirwamo, ugasanga cyari ikibazo gikomeye cyashoboraga kubangamira imikorere myiza y’aka kagari.

N’ahandi bakaba baburaga ari yo mpamvu twihutiye kubashyiraho kugira ngo bafatanye n’abandi guharanira kwesa imihigo akagari kahize, kimwe n’aba bo ku murenge byari ngombwa ngo baze badufashe kunoza iterambere ry’abaturage.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, yasabye abajyanama bashya kumva inshingano zibategereje no guha agaciro indahiro barahiye n’ibendera ry’igihugu bafasheho, baharanira ko abaturage bagira iterambere ryihuse, bumva ibibazo byabo bakabigeza mu nama njyanama kugira ngo bishakirwe umuti, bakanakora bumva neza ibyo barahiriye.

Yagize ati “Mwibuke indahiro mumaze kurahira imbere y’abaturage, amagambo arimo n’ibendera ry’igihugu mwari mufasheho, mubakorere, mwumve ibibazo byabo mubigeze aho bigomba kugera, ibyo mushoboye gukemura mubikemure abaturage barusheho kwihuta mu iterambere, kuko iki ari igihango mugiranye n’igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda mukorera kugira ngo batere imbere kurushaho.”

Mukandayisabye Justine watorewe kujya muri njyanama y’umurenge ahagarariye inama y’igihugu y’abagore, yabwiye Imvaho Nshya ko yiteguye gukorera abaturage bamutoye arushaho guharanira ko abagore bakirigita ifaranga.

Yagize ati “Tuje tuzi ikituzanye n’icyo dutegerejweho. Tuzaharanira ko abaturage bagira imibereho myiza, by’umwihariko nkange uhagarariye inama y’igihugu y’abagore nzaharanira ko umugore arushaho gukora ku ifaranga adasabirije umugabo, akora ibikorwa bimuteza imbere, bikazasaba ko tujya inama kugira ngo ibyo twifuza bigerweho umugore wo muri Shangi abe yihagazeho ku byerekeranye n’iterambere rirambye.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.