Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Nyamasheke:Barashimira Leta yabegereje Sacco bagashobora kwizigamira

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 4, 2017

Abaturage b’umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bakorana na Sacco y’uyu murenge, barashimira Leta yateje imbere gahunda yo gukorana n’amabanki, ubu bakaba batakirarana amafaraga cyangwa ngo bayabike mu ihembe.

Bahamya ko Sacco zabafashije kwihutisha iterambere (Foto Bahuwiyongera S)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya ubwo iyi Sacco yakoraga inteko rusange, abanyamuryango bayo bavuze ko bari baraheze mu bukene bukabije, atari uko babuze amafaranga, ahubwo ari uko batari bazi kuyizigama ngo banayahereho baka inguzanyo, bakore imishinga ibateza imbere.

Ariko ubu ubonye amafaranga ayajyana kuri Sacco, yashaka inguzanyo bakayimuha akiteza imbere, ntanararane ubwoba bwo kurarana n’amafaranga n’ubwo yaba ari make.

Bavuga ko ubusanzwe amafaranga atabikika nubwo umuntu yakwibwira ko azi kuyabika, hakaba hari abatakwihanganira kurara inzoga cyangwa ibindi bitari ngombwa cyane bayafite mu nzu, hakaba n’abayibwaga n’abana cyangwa abandi babacunze  nk’igihe bagurishije inka, imyaka n’ibindi nk’ibyo.

Munyengabe Ananias utuye mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyarusange muri uyu murenge, avuga ko nubwo yamaze imyaka myinshi abona amafaranga, ariko kubera ko atashoboraga kuyazigama kuko na banki yagombaga kuyajyanamo zari kure ye, yayapfushaga ubusa ku buryo bugaragara, ariko ubu ngo arazigama iryo abonye n’inguzanyo yafashe zamuteje imbere cyane.

Yagize ati “Twikuye mu bukene no mu mibereho mibi rwose kubera gukorana na Sacco. Nk’ubu njye maze gufata inguzanyo inshuro 3 zose nzikoresha neza. Zamvanye aho ntari narivanye mu myaka ya kera kandi na bwo nakoreraga amafaranga menshi, kuko nk’ubu maze gufata inguzanyo inshuro 3 gusa ariko aho zankuye n’aho zingejeje bose barahazi.”

Yakomeje agira ati “Ubwa mbere nagujije amafaranga 500.000 ngura inka ya kijyambere nubaka n’ibiraro byayo. Imaze kubyara inshuro 2, ndanywa amata n’ifumbire mbona yatumye nkuba umusaruro w’imyaka inshuro 3 ku yo nabonaga mbere.

Iyo nafashe ubwa kabiri nayiguzemo Biyogaze ubu natandukanye n’imyotsi, ubwa gatatu naka miliyoni nyubakamo inzu y’ubucuruzi ubu natangiye kuyikoreramo kandi irampindurira imibereho bifatika.”

Avuga ko atari ukuvuga ko aya mafaranga atayabonaga ariko ko nta cyamukururiraga kuyakoresha neza kuko yumvaga nta cyo iterambere rimubwiye, ariko iyo afashe inguzanyo bituma akora cyane ngo ayishyure akomeze aniteze imbere, kuyabitsa na bwo byamumaze ubwoba bw’abajura no kubura aho yayashyize.

Umucungamutungo w’iyi Sacco Sindayiheba Jean Baptiste, na we yemeza ko iterambere n’imibereho myiza abanyamuryango b’iyi Sacco bafite mbere batari barabyigeze kandi barabonaga amafaranga menshi, haba mu buhinzi bw’icyayi, mu bworozi n’ahandi, ariko kubera ko yakoreshwaga nabi, bahoraga mu bukene, ariko ubu ngo aho bari harashimishije.

Ati “Nta we utashimira uwatekereje gukura abaturage mu bukene n’ubujiji bw’amafaranga muri ubu buryo kuko nk’aha muri Bushekeri abaturage barazamuka mu iterambere rwose mu buryo bushimishije, ku buryo bikomeje bitya hehe n’ubukene muri uyu murenge mu minsi iri imbere.”

Kugira ngo bishoboke neza ariko nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi Sacco, Nyirashumbusho Marie, ngo ni uko abakozi bakomeza gutanga serivisi nziza mu banyamuryango nk’uko biri ubu, abanyamuryango bakanigishwa gucunga neza inguzanyo bahabwa mu buryo buhoraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko isuku no gucya mu maso usangana abaturage be babiterwa n’izi mpinduka mu mibereho bazaniwe na Leta, akabibutsa gukoresha neza inguzanyo no kuyishyura neza, bagakomeza kwiteza imbere banigisha abana babo kuzigama.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE