Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Nyamasheke: Urubyiruko rwiyemeje gukumira ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 24-06-2019 saa 13:55:35
Abanyeshuri bakurikiye ubukangurambaga bwo gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko (Foto Ingabire A)

Abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, baratangaza ko biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge kuko bamaze kumenya ububi bwabyo.

Ni ikemezo bafashe nyuma yo gusobanurirwa neza ububi bwabyo, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwateguwe na Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO.

Iyamuremye Felix, wiga imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni bibi kuko byangiza umubiri w’umuntu, hari benshi muri bagenzi bacu bamaze kwangizwa na byo.

Hari abagiye Iwawa kuko bamaraga kubifata bakagira urugomo, twigishijwe uburyo bwiza bwo kubyirinda, icya mbere ni ugutanga amakuru aho tubibonye tugiye gukorana n’inzego z’umutekano nk’urubyiruko natwe dutange umusanzu mu kubaka igihugu kiza kitarangwamo ibiyobyabwenge.”

Uwamahoro Domitile we yagize ati: “Hari ubumenyi dukuye mu biganiro tugejejweho, kuko twese dufite imiryango tubarizwamo hari igihe ababyeyi cyangwa se abarezi baturera baba banywa inzoga bagasinda bigatuma haba intonganya zidashira ni yo mpamvu twese tugomba gufatanya nk’Abanyarwanda tugahangana na byo tukabikumira”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwashimye ubu bukangurambaga bwateguwe na Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, buvuga ko ari umusanzu ukomeye mu guhashya ibiyobyabwenge.

Mukamana Claudette, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Turashimira Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO ku bukangurambaga bakoreye mu karere kacu bigisha ku bubi bw’ibiyobyabwenge, turizera ko bizatanga umusaruro ababifata bakabireka bakagira ubuzima buzima, bakabona imbaraga zo gukora imirimo ibateza imbere.

Natwe nk’akarere tuzakomeza kubirwanya kandi biragenda bicika kuko benshi bamaze kumenya ububi bwabyo. ”

Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO ivuga ko ibiyobyabwenge byibasiye cyane cyane urubyiruko kandi ku Isi yose, akaba ari yo mpamvu biyemeje guhagurukira kubirwanya no kubikumira kugira ngo bicike burundu.

Mukankusi Philomène, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazangazamakuru muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yagize ati: “Turi mu karere ka Nyamasheke aho twiyemeje gutanga ubutumwa bwo gukumira ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu.

Hano Nyamasheke bakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ibiyobyabwenge byinshi biza mu gihugu cyacu biturutse hanze, icyo turi gukora ni ukubikumira binyuze mu bukangurambaga.”

Yakomeje agira ati: “Twahuye n’abanyeshuri twifashishije impuguke n’abaganga bagaragarizwa ububi bwabyo, tubaha umukoro wo kwigisha abandi bagatanga ubutumwa twabahaye bityo bazubake u Rwanda rwiza ruzira ibiyobyabwenge.”

Abanyeshuri bakurikiye ubukangurambaga bwo gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.