Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyamasheke: Shangi: Umwuga w’ubuvumvu umaze kubageza kuri byinshi

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya Jan 8, 2018

Abanyamuryango ba Koperative yorora inzuki ikanacururiza ubuki mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke barishimira iterambere bakesha umwuga w’ubuvumvu. Aho bashobora kubona amafaranga 500.000 igihe bahakuye.

Abanyamuryango ba koperative Impashyi barishimira iterambere bagejejweho n’ubworozi bw’inzuki (Foto Bahuwiyongera S)

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 22 barimo abagore 9 n’abagabo 13, bayitangarije ko mbere yo gutekereza uyu mushinga w’ubworozi bw’inzuki n’ubucuruzi bw’ubuki bari mu bukene bukabije, ariko ubu bamaze kwigeza heza mu iterambere.

Bavuga kandi ko kugira ngo babashe gukorera ubuki buhagije abakiliya babo kuko ngo buba bukenewe na benshi, babanje gushaka imashini  ikora ibishashara vuba, bituma mu gihe k’iminsi 20 bamaze igihe bahakuye ubuki buba bumaze kongera gusubira mu muzinga, bigatuma umusaruro wongera kuboneka vuba nyuma yo kubona undi.

Nzeyimana Jean Bosco uyobora iyi koperative avuga ko uyu ari umurimo bihangiye  bamaze gusaba akarere aho bazororera kakabaha amashyamba 2 yose, basanga bagomba kuyabyaza umusaruro ufatika, aho bahise bashyiramo imizinga 65 irimo 48 ya kijyambere yose babyazamo amafaranga 500.000 uko basaruye.

Yagize ati “N’ubwo dusarura amezi make kubera ko mu mezi y’imvura tudasarura cyane, ariko uko dusaruye tubona amafaranga arenga 500.000 kandi dushobora gusarura inshuro 3 mu mwaka. Aya mafaranga aduteza imbere cyane kuko twishyize hamwe dukennye, ariko atuma tubasha kurihira abana  bacu amashuri, imiryango yacu yose igatangirwa mituweli  kare, tukavugurura inzu zacu ku buryo dutangiye gutura heza tubikesha aya mafaranga.”

Ashima ubuyobozi bw’akarere bwababaye hafi bukabaha n’aho bagika imizinga yabo, bakaba bamaze kwigurira inyubako ikomeye bakoreramo, ubuki babona bakaba bitegura kubukwiza igihugu cyose byaba ngombwa ngo no mu mahanga bukagera yo kuko ngo ari ubuki bw’umwimerere.

Ubwo yasuraga ibikorwa byabo, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke  Kamari Aimé Fabien, yabashimiye uburyo babyaje umusaruro ukomeye aya mashyamba yapfaga ubusa, bakanashimirwa kuba batanga akazi kuko ubu bafite abakozi 6 bahoraho bahemba kandi batagiraga akazi mbere, abasaba gukora ibishoboka byose bakongera ubuki kugira ngo n’igiciro cyabwo kigabanuke.

Ati “Ni byiza kuba mwishimira aho muvuye n’aho mugeze mu myaka 3 gusa mu maze mukora, ariko turifuza ubuki bwinshi. Mwongere imikorere, ubuki buboneke ku giciro kiza natwe nk’akarere tuzakomeza kubaba hafi.”

Bavuga ko bakibangamiwe n’ikibazo k’indabo inzuki zibasha guhova, kugikemura ngo bakaba bafite umushinga wo gutera indabo nyinshi, izi nzuki zibasha gukenera hafi y’iyi mizinga, ngo kuzitera bikazakemura iki kibazo kimeze nk’ingorabahizi bikazanongera ubuki bukiri buke muri aka karere kubera gukenerwa na benshi bahagenda.