Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nyamasheke: Ku kirwa cya Mushungu barishimira ubwato bwa moteri bahawe

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 11-12-2018 saa 11:45:30
Ubwato bahawe biteguye kububyaza umusaruro (Foto Ingabire A.)

Abaturage bo ku kirwa cya Mushungu giherere mu Murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ubwato begerejwe kuko ngo bugiye kubafasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Ntabyera Hubert, ubwo yabashyikirizaga ubu bwato yabasabye kubufata neza, bakabubyaza umusaruro kugira ngo iterambere ribagereho ubwigunge bushire burundu.

Ati: ”Ubwo umuyobozi w’akarere yabasuraga yabasezeranyije gukemura ikibazo mwagaragaje cy’ubwato bwa moteri mutari mufite, uyu munsi murabushyikirijwe mubukoreshe, mububyaze umusaruro, twizere ko nta mubyeyi uzongera kubyarira mu rugo, bose bagomba kubyarira kwa muganga, ikindi ibibazo by’abana bataga ishuri kubera kubura uko bagera ku ishuri ibyo twizere ko bitazongera kuko ubu bwato buzajya bubageza ku ishuri bunabafashe kugaruka”.

Abaturage bashyikirijwe ubu bwato bavuga ko bashimira imiyoborere myiza.

Simbarikure Pierre utuye mu mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Kilimbi yagize ati: “Ubu bwato tububonye twari tubukeneye koko, nta bwato bwa moteri, twakoreshaga ubwato gakondo, umuraba waba mwinshi bukiyubika ariko ibyo byose bigiye kuba amateka, tugiye kububyaza umusaruro yaba mu buhahirane tugeza umusaruro ku masoko, bityo twiteze imbere”.

Mukamunani Seraphine na we utuye mu Murenge wa Kilimbi na we yunzemo ati: ‘”Ni ibyishimo bitagira ingano kuba natwe dushyikirijwe ubwato bwa moteri, bugiye kuduha imbaraga zo gukora cyane nkatwe abagore, bityo tugere aho ubuyobozi bwifuza, tuzaharanira guteza imbere iki kirwa n’akarere kacu muri rusange”.

Ikirwa cya Mushungu giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kirembi, ni ikirwa gituwe n’abaturage 800 mu ngo 135. Abatuye kuri iki kirwa bari kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda n’ibindi. Ubwato bahawe bufite agaciro ka 4 975 000.

Biteguye kubyaza umusaruro ikiraro bubakiwe(Ifoto Iyaremye Y)

Ubwato bahawe biteguye kububyaza umusaruro (Foto Ingabire A.)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.