Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyamasheke: Kirimbi:Gahunda y’imihigo y’ingo iratanga umusaruro ushimishije

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya Jan 16, 2018

Abaturage bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, barishimira ko gahunda y’imihigo y’ingo yabafashije kwesa imihigo, iterambere ryabo rikarushaho kwihuta.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko iyi gahunda yabafashije gusezerera umuco wo gusesagura, ahubwo buri wese yiga gukorera ku ntego, bituma bongera imbaraga mu bikorwa bibazanira inyungu.

Bemeza ko gahunda y’imihigo y’ingo yabagiriye akamaro mu rugamba rw’iterambere

Bavuze ko gahunda y’imihigo y’ingo itarabageraho buri wese yakoraga uko yishakiye nta gahunda, ari bwo bamwe wasangaga batsinda mu tubari umusaruro wose, urugo rukarwaza imirire mibi kandi ruhinga, abandi ugasanga nta tungo na rimwe bagira ingo zigahora mu makimbirane aterwa n’inzara, ariko ubu ngo barakorera kuri gahunda, bakihaza bakabasha gutunga abana babo.

Ikindi ngo ni uko byatumye umusaruro wiyongera muri rusange mu murenge wose, aho n’ubuyobozi bwemeza ko muri rusange umusaruro wikubye inshuro 2 hakaba n’aho wikubye inshuro 3 kuko buri wese aba adashaka kugawa mu bandi agakoresha imbaraga ze zose kugira ngo nihaba nk’umugoroba w’ababyeyi batangiye kuvuga abesheje imihigo y’ingo kurusha abandi na we aziyumve.

Icyizanye Monique, utuye mu mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange muri uyu murenge, yahamirije Imvaho Nshya ko umudugudu wabo wari wugarijwe n’ubukene bukomeye mu myaka yashize kuko wasangaga abawutuye barangwa n’akajagari mu mikorere, hari abatabona ifumbire kubera kutagira itungo, imirire mibi ibugarije, ariko ngo iyi gahunda ibagejeje aheza kubera kuyiha agaciro.

Yagize ati “Kuva aho gahunda y’imihigo y’ingo itangiriye buri muturage wacu wese afite nibura itungo rigufi yoroye, ndetse n’inka bamwe bamaze kuzigurira kandi mbere barayatsindaga mu tubari bagahora mu makimbirane adashira, abandi bakarwaza imirire mibi.

Ariko ubu nta muturage wacu utabona mituweli kuko aba yarabihize n’umuryango we wose, n’ugize ikibazo bagenzi be baramugoboka kugira ngo umudugudu wabo uzagire benshi besheje iyi mihigo.’’

Yongeyeho ati “Imihigo y’ingo yatanze umusaruro ukomeye cyane mu murenge wacu ndetse abenshi byanatugiyemo kuko tuzi aho bituvanye n’aho bitugejeje mu iterambere, kuko nkange ibyo mfite byose, ibyinshi nabigejejweho na gahunda y’imihigo y’ingo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niyonzima Jacques, avuga ko imihigo y’ingo ikorwa umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana bicara hamwe bagahiga icyo bazageraho mu mwaka, bakacyandika mu gakayi k’imihigo y’ingo, umukuru w’umudugudu akabasura akareba ya mihigo bahize, ikajya ikomeza kugenzurwa inaganirwaho mu mugoroba w’ababyeyi, umwaka washira bakareba niba ibyo urugo rwahize rwarabigezeho.

Avuga ko iyo urugo rubana mu makimbirane mu mihigo ruhiga harimo no gutera intambwe yo kuyavamo, ngo bikaba byaratumye agabanuka cyane, na cyo kikaba ari ikishimirwa aba baturage bagezeho.

Yagize ati “Kimwe mu byo imihigo y’ingo yadufashije cyane ni ukugabanya akajagari gakabije kabaga mu micungire y’umutungo w’ingo zimwe na zimwe, zikorera ku mihigo none ubu ziroroye, zirahinga zikeza byinshi kubera kubona ifumbire, zimwe amakimbirane yaracitse kuko twabanzaga kubabwira ko ntacyo bageraho bakimbirana, n’ibindi byinshi ari yo mpamvu tuyakomeyeho.”