Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyamasheke: Ishuri ryiyemeje gushyigikira abanyeshuri mu muziki

Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Ku ya 24-01-2018 saa 08:03:03
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Sainte famille ya Nyamasheke Soeur Nagiruwishema Lucie

Mu rwego rwo guteza imbere abanyeshuri bafite impano yo kuririmba biga muri Groupe Scolaire Sainte Famille ya Nyamasheke ubuyobozi bw’iryo shuri bwatangaje ko bwabaguriye ibikoresho bya muzika.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Sainte famille ya Nyamasheke Soeur Nagiruwishema Lucie

Soeur  Nagiruwishema Lucie, Umuyobozi w’iryo shuri  yatangarije Imvaho Nshya ko abanyeshuri biga muri iryo shuri  bazajya bigishwa umuziki ku  buryo bushoboka  uzaba ashaka kuwugira umwuga agire amahirwe yo kubitangira hakiri kare ngo kandi n’abagomba kubigisha umuziki muri  iryo shuri barahari.

Yagize ati Turashaka kwigisha abana umuziki tukawuha agaciro  cyane kuko nawo uteza  imbere uwawitayeho dufatiye ku ngero z’ibyamamare tugenda tubona”.

Kugura ibyuma bya muzika bishya yashimangiye ko ari ukugira ngo babone uko biga umuziki neza ngo kuko ibyo bari bafite byari bishaje ngo ariko ku bufatanye n’ababyeyi baguze ibindi bishya. Mu minsi iri imbere yavuze ko biteguye kuzumva abana biga muri icyo kigo batangira gutezwa imbere n’umuziki.

Bimwe mu bikoresho by’umuziki byaguzwe

Yashimiye ababyeyi barerera muri icyo kigo ku bw’ukuntu bakiriye ikifuzo cyo kugura   ibyo bikoresho bya muzika.

Ku ruhande rw’ishuri, umuyobozi waryo avuga ko nabo bazakomeza gukora igishoboka kugira ngo impano yabo yo kuririmba  irusheho  gutera imbere.

Umwanditsi:

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.