Nyamasheke: Ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu kwihutisha iterambere

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jan 18, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bwagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi 5 bizibandwaho mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 kugira ngo hakomeze gufasha umuturage kwihuta mu iterambere.

Uyu ni umudugudu wa Nganzo muri Nyamasheke watujwemo imiryango 50 y’abatishoboye

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho y’abaturage Mukamana Claudette atangariza Imvaho Nshya ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, ako karere kazibanda ku bintu birimo kongerera ubushobozi umuturage.

Mukamana avuga ko mu mibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke muri uyu mwaka wa 2018 mbere na mbere hazibandwa mu guha abaturage batishoboye 17 000 imirimo muri gahunda ya VUP kugira ngo babashe kuzamuka mu mibereho yabo.

Nk’uko akomeza abitangaza, Mukamana avuga ko muri iyo nkingi y’imibereho myiza hazibandwa no gukoresha inkunga y’ingoboka ku batishoboye, hagatangwa iya FARG isanzwe igenerwa abakecuru n’abasaza buri kwezi ndetse n’indi izakoreshwa muri gahunda ya VUP aho abakora imirimo y’amaboko bahabwa akazi bagahembwa amafaranga 1 000 ku munsi.

Atangaza kandi ko ibikorwa nk’ibyo byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bizanashingira mu kwegereza abaturage batishoboye amafaranga abarizwa muri za SACCO baba bagenewe.

Agira ati: Hari amafaranga ari muri za SACCO zitandukanye yagenewe abatishoboye, turifuza kubaha uburyo bwo kuyabegereza kugira ngo babashe kuyakoresha mu mishinga iciriritse bafite bityo babashe guhindura imibereho yabo”.

Mukamana anagaruka ku bindi bikorwa biteganywa mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hazubakirwa abatishoboye. Aha asobanura ko mu 2018 hateganywa kubakwa amazu 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badafite aho baba kandi badafite n’ubushobozi.

Gusa avuga ko hari ikindi gikorwa cyo gukurikirana abaturage batishoboye  bahawe amatungo magufi 4 000 hakarebwa uko afashwe kugira ngo igikorwa nk’icyo gikomereze no ku bandi.

Nubwo agaragaza bimwe mu bizibandwaho, Mukamana asobanura ko impamvu yatumye aribyo bitoranywa mbere y’ibindi ari uko bigira umusaruro ku baturage, bikabakura mu bukene kandi vuba vuba. Aha agaragaza ko mu kubigeraho hifashishwa ingengo y’imari igenerwa akarere ndetse n’igice kimwe k’imisoro yinjizwa n’akarere.

Ingengo y’imari 2017-2018 ya Nyamasheke ni amafaranga 18 963 276 045, mu mibereho myiza ni 1 840 965 939.