Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Nyamasheke: Hinga Weze yaremeye amakoperative 5 ibikoresho byo mu buhinzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 09-03-2019 saa 18:01:42
Mu mushinga wa Hinga Weze ngo baharanira ko umugore ashobora kuba yakwiteza imbere mu bukungu akongerera umusaruro w’ubuhinzi agaciro ariko akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bwujuje ubuziranenge

Abahinzi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke bibumbiye muri koperative 5 z’abahinzi barishimira ibikoresho baremewe n’umushinga wa Hinga Weze ku munsi mpuzamahana w’abagore byifashishwa mu buhinzi no mu bucuruzi bw’umusaruro ubukomokaho.

Ubuyobozi bwa Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo, buvuga ko biteguye gushyigikira buvuga ko bwaremeye abahinzi ku munsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo gufasha abahinzi kongera agaciro ku byo bakora bongera umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies avuga ko aba baremewe ari abantu basanzwe bakorana na Hinga Weze mu rwego rw’ubuhinzi bafite ibikorwa by’ubuhinzi, kandi ngo bazakomeza guteza imbere abahinzi bo hasi (smallholder farmers)

Baremewe mu rwego rwo kugira ngo barusheho kunoza ibikorwa bakora kandi mu rwego rwa koperative barusheho no gushishikariza abagize umuryango gukoresha biriya bikoresho bibafasha guhunika umusaruro wabo mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Impamvu kuremera amakoperative byahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’umugore ni uko mu mushinga wa Hinga Weze bateza imbere ubuhinzi muri rusange ariko banashaka gufasha umugore gukora ubuhinzi bw’umwuga akoresheje n’ibikoresho byujuje ubuziranenge kugira ngo wa musaruro niba ashaka kuwongerera agaciro ariko abe yanawubitse akoresheje bya bikoresho biwubika ku buryo burambye akoresheje biriya bikoresho byujuje ubuziranenge bitagombera kongera guteramo imiti yindi.

Mu mushinga wa Hinga Weze ngo baharanira ko umugore ashobora kuba yakwiteza imbere mu bukungu akongerera umusaruro w’ubuhinzi agaciro ariko akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bwujuje ubuziranenge.

Ibikoresho by’ubuhinzi baremewe bizatuma abahinzi bagera ku buziranenge bw’umusaruro

Koperative eshanu zikorera mu Karere ka Nyamasheke zigizwe n’abanyamuryango 1.616 abagore ni 781, bagize 44,3% n’abagabo 853 bagize 51,7% ni zo zaremewe.

Ibikoresho bahawe harimo ibigega bitanu, bizabafasha guhunika imyaka mu buryo itamungwa kandi hadakenewe guterwa indi miti isanzwe yangiza ubuzima, bahawe imifuka igera kuri 92 na yo ikoreshwa mu guhunika imyaka mu buryo bwujuje ubuziranenge, bahabwa pompe zigera kuri 30 zo gutera imiti yica udukoko mu myaka ndetse n’ibindi bikoresho 69 byifashihswa mu gusarura no gutwara imboga n’imbuto mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Nirere Cleniya, akorera muri koperative yitwa KODIKA, Koperative duhinge ikigori Kanjongo, ashima ibyiza Hinga Weze imaze kugeza ku bahinzi.

Yagize ati, “Hinga Weze ni umushinga waziye igihe, yaraje iratwegera, batwigisha uburyo bwo kongera umusaruro baranadufasha, batwigisha uburyo bwo kurwanya imirire mibi, badutera inkunga mu buryo bw’amahugurwa, baratwegera, batwigisha uko twakongera umusaruro.”

Uretse ibi, ngo ni umushinga ubashishikariza ko umusaruro umuhinzi yabonaga wakwiyongera ku kigero kiri hejuru ya 50%.

Yagize ati, “Mbere y’uko baza ntabwo umusaruro wari mwinshi, ariko bahamaze kuhagera batwigishije uburyo bwo gukoresha amafumbire, baduha imbuto ikungahaye ku butare, ubu umusaruro uriyongera kandi abana bacu bari ku mikurire myiza. Ku giti cyange, mu rugo rwange, bamfashije gutera imbere. Twishimye ko ku munsi wacu batwegereye kandi bakaturemera, byabaye ibyishimo bikomeye.”

Hari n’abavuga ko bajyaga bahunika imyaka yabo bikabagora ibigega bahawe byo guhunikamo byuzuje ubuziranenge kugira ngo barwanye ubusimba mu myaka bizatuma barushaho kongera umusaruro.

Ukurikiyimfura Felicien, umuhinzi wo mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, akorana n’umushinga wa Hinga Weze avuga ko kuri ubu bafite aho bava naho berekeza nyuma yo guhabwa ubumenyi na Hinga Weze.

Yagize ati, “Hinga Weze idufasha mu bijyanye n’imibereho myiza, idufasha kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi, ibijyanye no kongera umusaruro, guhinga bya kijyambere hakoreshejwe ifumbire mvaruganda, kurwanya imirire mibi mu bana no mu bagore batwite.”

Uretse ibi ngo banafashijwe kurinda umusaruro kugira ngo utangirika, gutera kijyambere, inyigisho zo gukora uturima tw’igikoni.

Kuri ubu, ngo abaturage bose bafite umurima w’imboga hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Yagize ati, “Mbere Hinga weze itari yaza wasangaga ufite akarima k’igikoni ari 1%, kuri ubu nta rugo na rumwe wasanga rudafite imboga.”

Bishimira ko kuri ubu bamaze kumenya gutegura indyo yuzuye hifashishijwe ibiryo biri hafi yabo, indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibirinda ndwara n’ibiteraimbaraga.

Avuga ko umusaruro wagiye wiyongera, ku buryo hari abezaga ibiro 10 by’ibigori ariko ngo ibyo ntibizongera.

Yagize ati, “Turishimira ibyiza Hinga Weze imaze kutugezaho harimo gufatanya n’umugore mu kongera umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien ashimira abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere. Ashima ibikorwa bya Hinga Weze byumwihariko agashimira ba mutima w’urugo uruhare rukomeye bamaze kwerekana muri gahunda zo kurwanya ubukene, gahunda zigamije iterambere ryabo, iry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Mu mushinga wa Hinga Weze ngo baharanira ko umugore ashobora kuba yakwiteza imbere mu bukungu akongerera umusaruro w’ubuhinzi agaciro ariko akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bwujuje ubuziranenge

Bamwe mu bahagarariye amakoperative y’abahinzi baremewe na Hinga Weze ku munsi Mpuzamahanga w’abagore

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.