Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Nyamasheke: Hasobanuwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 17-07-2019 saa 15:40:15
Abaturage b'Umudugudu wa Yove bishimiye ko bagiye kubakirwa ibiro by'umudugudu wabo

Polisi y’Igihugu yatangije gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho igiye gukora ibikorwa binyuranye biteza imbere abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza.

Mu rwego rw’Intara y’Iburengerazuba uku kwezi kwatangirijwe mu karere ka Nyamasheke, ahashyizwe ibuye ry’ifatizo ry’ishimwe ry’umudugudu utaragaragayemo icyaha wa Yove Polisi y’igihugu ikaba igiye kubyubakira abaturage b’uyu mudugudu mu rwego rwo kubashimira ubufatanye n’ubunyangamugayo bagaragaje.

Umuvugizi wa Polisi Commissionor of Police Kabera Jean Bosco yagize ati: ” Igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Cyato, impamvu rero ni inshuro ya kabiri tureba ahantu hatekanye aha mu karere ka Nyamasheke ni ho twasanze umudugudu utekanye by’intangarugero, urebye uko bakorana na Polisi n’ingamba bafashe zo gukumira ibyaha ni ibikorwa byiza. Ni yo mpamvu twahashyize ibuye ry’ifatizo mu rwego rwo kubashimira imikoranire myiza dusaba ko n’indi midugudu yabireberaho nayo ikazaba intangarugero dusaba kandi abaturage ko dukomeza gukorana neza.”

Abaturage na bo bashima igikorwa kiza cyo kubakirwa ibiro by’umudugudu bavuga ko bazakomeza gufatanya kugira ngo bazakomeze kugira umutekano.

Habiyaremye Victor atuye mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke agira ati: “Turashima ubufatanye bwacu na Polisi ko buduhesheje ishema ryo kumenyekana neza, kuba tugiye kubakirwa ibiro by’umudugudu turabyishimiye tuzakomeza gukorana neza na Polisi twirinda ibyadusubiza inyuma ahubwo duharanira gutera imbere, kandi natwe Polisi y’Igihugu turayishima cyane kuko yakuye urugomo iwacu rwari rutubangamiye.”

Nzabandora Frederick atuye mu murenge wa cyato yagize ati “2017 twari twibasiwe n’ibyaha by ‘urugomo aho umuntu yashakaga kwica umuntu uko yishakiye ariko polisi yarabihagurukiye aho igereye mu murenge wacu wa Cyato batwigishije uburyo bwo kubyirinda no kubikumira harimo no gutanga amakuru, ubu turakora imirimo yacu iduteza imbere kuko dufite umutekano uhagije, twatojwe indangagaciro z’umuco nyarwanda tuzihagazeho, twahisemo kwihesha agaciro tukareka ibiyobyabwenge ahubwo dushyize imbere gukunda umurimo n’igihugu cyacu kugirango tugere aheza.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Yove, Tuyizere Apollinaire avuga ko ubufatanye na Polisi bwatumye besa umuhigo bihaye wo kudakora ibyaha binyuranye.

Yagize ati: “Inama twahawe na Polisi ni zo zatumye tugera ku ntego zo kudakora ibyaha. Twigishijwe ibyaha ibyo ari byo n’uburyo bwo guhangana. Ni byo, tugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe abaturage babigira ibyabo turafatanya, uyu mudugudu kera wabagamo urugomo ubusinzi bukabije bwahakorerwaga ahantu bari bawutuye ntibatinya kubyivugira, ariko ibyo byose biyemeje kubireka bahindura imyumvire iba myiza. Bitandukanyije n’imico mibi none biduhesheje ishema twanditse amateka meza mu gihugu cyacu yuko tutakoze ibyaha ntituzirara ngo twumve ko twagezeyo ahubwo tugiye kurushaho gukora neza twigisha abandi ibanga twakoresheje kandi ubwo twegerejwe ibiro bizadufasha kurushaho kunoza serivisi.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse yashimye abaturage b’Umudugudu wa Yove ko bahisemo neza gushyira hamwe ngo abandi na bo babarebereho yaba abayobozi b’imidugudu yose igize iyi ntara kuko umudugudu ni wo musingi wa byose tumaze kugeraho, kandi urugero twaboneye ahangaha rw’umudugu utararanzwemo icyaha bitweretse ko bishoboka no kubona igihugu cyacu kitarangwamo icyaha na kimwe, tuzafatanya na Polisi gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda gukora ibyaha.

Yagize ati “Turashima Polisi y’igihugu imyaka 19 ishize igiyeho yadufashije mu bijyanye n’umutekano, ibyaha biragabanuka mu buryo bugaragarira buri wese yaba umunyarwanda n’abanyamahanga barayishima, twaje gutangiza gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba dushima Umudugudu wa Yove wabaye indashyikirwa birinda ibyaha twaje kubashimira tuhatangiriza uku kwezi kugira ngo n’indi midugudu ibarebereho icyo gikorwa kiza bakoze.

Abaturage b’Umudugudu wa Yove bishimiye ko bagiye kubakirwa ibiro by’umudugudu wabo

Umudugudu ni wo shingiro ry’ibanze ry’ubuyobozi kuba uyu mudugudu utararanzwemo icyaha hari icyo bivuze, turashima abaturage bawuturiye ko birinze ibyaha bakora imirimo yabo ibateza imbere, turasaba imidugudu yose iharanire ko igira umutekano w’abantu n’ibintu byabo ubutumwa duha abaturage ni uko baharanira iterambere n’imibereho myiza byubakiye ku mutekano buri munyarwanda aharanire kubana neza na mugenzi we kugira ngo twese dutere imbere tudafite muntu ubangamiwe. ”

Ibikorwa Polisi y’Igihugu ishimirwa yakoze ni byinshi ubwo yatangizaga ukwezi kw’ibikorwa byayo hagarutswe ku bikorwa yegereje abaturage mu karere ka Nyamasheke aho abaturage 113 bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba boroza inka y’ingweba abaturage b’Umurenge wa Bushekeri iyo nka ikaba yaratangiye kororoka barayorozanya, hubatswe kandi ubwiherero 60 n’uturima tw’igikoni 135.

Mu biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi Nyamasheke abaturage 100 bazahabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire, hubakwe inzu 30 mu gihugu hose z’abatishoboye n’ibiro by’imidugudu 6 bizafasha abaturage n’abayobozi b’imidugudu ngo bafatanye mu gukemura ibibazo.

Ingo 3000 zizacanirwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hazatangwa ubwisungane mu kwivuza abantu 3000 harimo 100 muri buri karere, hazatangwa kandi amaraso yatanzwe n’abapolisi mu rwego rwo gufasha indembe ziyakeneye, Polisi y’igihugu irasaba abaturarwanda kuzitabira iyi gahunda yo gutanga amaraso kuko ari ingenzi cyane.

Guverineli Munyantwari Alphonse yafatanyije n’inzego z’umutekano gushyira ibuye fatizo ahazubakwa ibiro by’umudugudu wa Yove utaragaragayemo icyaha

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.