Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Nyamasheke: Baciye ukubiri n’imyumvire ishaje yo guhingira inda gusa

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 22-07-2019 saa 14:18:51
Abatuye mu murenge wa Cyato barashima imiyoborere myiza yabakuye ku buhinzi gakondo (Foto Ingabire A)

Abaturage bo mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, barishimira ko basigaye bafashwa guhinga kijyambere bakabona umusaruro ushimishije, bitandukanye n’imyaka myinshi bamaze bahinga mu buryo bwa gakondo.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko muri iyi myaka 25 ubuyobozi bwababaye hafi cyane, bubafasha kuva ku myumvire ishaje yo guhingira inda gusa, ahubwo bamenya ko bakwiye guhinga bagamije kwizaha no gusagurira amasoko.

Hagenimana Diogene utuye mu murenge wa Cyato, yagize ati: “Imiyoborere myiza yatumye tuva mu bwigunge twaterwaga no kudahinga ngo tweze, twakoraga ubuhinzi bwa gakondo tutazi guhinga imbuto nziza ntitunafumbire, buri wese yarirwarizaga.

Ariko ubu turashima ko twegerejwe serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi, turorora tukabona ifumbire yo gufumbira imirima yacu, tukayivanga n’ifumbire mvaruganda none dusigaye tweza nta kibazo dufite imirire ihagaze neza mu murenge wa Cyato.”

Munezero Dative na we utuye mu murenge wa Cyato yunzemo ati “Turashima abayobozi bacu badufashije gusohoka mu bibazo by’ibura ry’ibiribwa byari bitwugarije, batwegereje abajyanama mu buhinzi baradufasha cyane, hamwe n’ikigo k’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB kitugezaho imbuto zishobokanye n’ubutaka bwacu.

Duhinga urutoki rwiza cyane, ibigori ibishyimbo birera ku buryo twihaza tukazeza ibyo twahinze tugifite umusaruro wa mbere, turabishima cyane kuko byadukuye mu bukene”.

Yunzemo ati: “Ku ruhande rwange niteje imbere, naguze imodoka imfasha kugeza umusaruro ku isoko, ikindi mbona ubushobozi bwo kwishyurira abana bange amashuri, kandi navuguruye inzu yange yendaga kungwaho.

Naguze n’amatungo, inka n’intama ku buryo amaze kugwira, mbona ibiribwa bihagije, tukanywa amata tumeze neza ibyo tubikesha imiyoborere myiza ituba hafi, abayobozi baratwegera bakaduha ibitekerezo n’inama zidufasha mu iterambere.”

Ndanga Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato ashima imyumvire y’abaturage b’uyu murenge yazamutse, bakikura mu bukene.

Abasaba kutirara bagakomeza gukunda umurimo kugira ngo ubukungu bwabo bukomeze kuzamuka.

Yagize ati: “Abaturage barashimwa imyumvire yabo yazamutse by’umwihariko abahinzi baretse ubuhinzi bwa gakondo, bemera kujyana n’ikerekezo igihugu kifuza, barahinga kijyambere bakoresha amafumbire none byatanze umusaruro.

Barishimye ntibagisuhuka bageze kure, bubatse amazu, bishyurira abana babo amashuri bamwe barangije kwiga bafite imirimo ibabeshejeho, tuzakomeza kubegera kuko nta bwo twakwirara ngo twumve ko twageze iyo tujya ahubwo tugiye kurushaho gukora cyane, bityo dukomeze kugera aheza. ”

Umurenge wa Cyato ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ni umurenge wiganjemo abakora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Abatuye mu murenge wa Cyato barashima imiyoborere myiza yabakuye ku buhinzi gakondo (Foto Ingabire A)

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.