Nyamasheke: Abavumvu babangamiwe n’imiti y’ibihingwa yica inzuki

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 25-02-2019 saa 15:01:17
Imwe muj mishinga y'abavumvu mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano

Nubwo imiti yica udukoko izwa nka pesticides ifasha mu kongera imusaruro w’ibihingwa, aborozi b’inzuki bibumbiye muri Koperative Twiteze Imbere ya Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko iyo miti yica inzuki, ndetse bishobora kugira ingaruka kumibereho yazo nk’ibidukikije.

Umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, mu rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, Rukundo Aimable, yemeza ko ari byo koko imiti yica udukoko mu myaka ari ikibazo kibangamiye aborozi bi’nzuki kandi ari ikibazo rusange usanga no mu tundi turere tw’igihugu kandi ko hari ingamba zijyanye no kugira inama aborozi.

Ku birebana n’icyo kibazo , Umuyobozi wa RAB yagize ati,” Ni byo, imiti ikoreshwa mu bihingwa iracyari ikibazo, icyo twakoze ni ukugira inama abahinzi kujya batera imiti mu gitondo kare, ndetse na nimugoroba, ku buryo mu gihe cya ku manywa inzuki zagiye guhova, zigasanga ya miti yamaze kuma itagifite ubukana.”

Perezida wa Koperative y’Abavumvu bo mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, Mbarushimana Damien, avuga ko kuva batangiye umushinga w’ubworozi bwinzuki imyaka isaga 10 ishize inzuki batangiranye usanga ahanini zimaze kugabanyuka, kuko zicwa n’iyo miti zagiye guhova hanze ahari ibyo bihingwa, ndetse zikaribwa n’inyoni zo mu ishyamba..

Yagize Ati, “Ubu twatangiye gukurikiza inama tugirwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere, dufite ikizere ko ikibazo kizagabanya ubukana gifite, mu by’ukuri kuva twatangira ubworozi bwacu, inzuki zaragabanyutse cyane, kuko hari izishwe n’imiti yica udukoko, bituma tujya kugura amarumbo ahandi twongera inzuki, turasaba inzego nka RAB hamwe n’izifite ubuhinzi mu nshingano gukora ubushakashatsi bwatuma haboneka imiti yica udukoko, ariko itabangamiye ubuzima bw’inzuki kuko na zo zifitiye akamaro ubuzima bw’amuntu nk’ibidukikije”

Rwayihigi Isiah, umwe mu banyamuryango ba Koperative y’abavumvu Twiteze Imbere ya Kagano mu karere ka Nyamasheke, asanga hatagize igikorwa mu buryo bwihutirwa, mu gihe gito, inzuki zishobora kuzacika burundu, dore ko ngo iyo zibonye zibangamiwe n’umwuka w’izo nyongeramusaruro zihungira mu yandi mashyamba ya kure nko mu Birunga ahari umwuka w’umwimerere ku buryo zakwisanga no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda.

Imwe muj mishinga y’abavumvu mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano

Rwayihigi yagize ati “Hatagize igikorwa vuba dusanga inzuki zazacika burundu kubera kubangamirwa n’imiti iterwa mu myaka, kuko nk’ubu, muri iki gihembwe, koperative yacu twatangiye dufite imizinga y’inzuki isaga 28, none ubu tumaze gutakaza imizinga ine, iyo zigiye guhova hari izipfira mu gasozi, izisigaye zikigaya ubuke, zigahitamo kugenda kuko ubuzima bwazo bubangamiwe cyane, zikigira mumashyamba ya kure ahari umwuka mwiza”

Visi-Meya wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyamasheke, Ntaganira Josue, avuga ko ari byo koko, imiti yica udukoko ikoreshwa mu bimera, ari icyorezo ku bavumvu bafife imishinga y’ubworozi bw’inzuki muri ako karere, asanga hakwiye ubuvugizi kugira ngo habe hakorwa imiti ifasha kongera umusaruro w’ibihingwa, ariko itangirije aborozi b’inzuki. ati. “Abahinzi na bo bakwiye gukurikiza inama z’abagronome ku buryo iyo miti yajya iterwa mu gihe cya kare inzuki zitarajya guhova, ku buryo ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi byagenda neza bitabangamiranye.”

Mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku ishusho n’ibibazo biri mu bworozi bw’ubuvumvu cyabaye mu ntangiriro za Gashyantare 2019, Perezida w’urugaga rw’aborozi b’inzuki mu Rwanda Ntaganda Jean Damascene yagarutse ku bibazo by’inyongeramusaruro mu bihingwa bitera ubusembwa ubworozi bw’inzuki, kuko zimaze gukendera izindi zigapfa,

Ati “Hakwiriye gukorwa ubuvugizi bwimbitse ku buryo abahinzi bajya batera imiti yica udukoko yajya iterwa mu myaka mu gihe cya nimugoroba inzuki zatashye naho ubundi zazacika burundu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Eng Ruhamya Coletha, avuga koi mica yica udukoko ibangamira ibangurira (pollination) ku buryo zikendera.

Yavuze ko REMA izaganira n’izindi nzego hakaba hakorwa ubushakashatsi ku cyakorwa mu gukemura iki kibazo.

Imibare itangwa n’urugaga rw’abavumvu mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2013, hasaruwe toni zisaga 5 z’ubuki, kugeza mumwaka ushize wa 2018, umusaruro waragabanyutse kuko hasaruwe toni enye zisaga.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.