Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nyamasheke: Abashoramari barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya 21-02-2018 saa 07:16:48
Abashoramari barakangurirwa kubyaza umusaruro inkengero za Kivu mu karere ka Nyamasheke

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aime Fabien, arakangurira abikorera gushora imari muri aka karere, kuko gafite amahirwe menshi y’ishoramari.

Abashoramari barakangurirwa kubyaza umusaruro inkengero za Kivu mu karere ka Nyamasheke

Uyu muyobozi avuga ko kuva aho baboneye umuhanda mwiza, ubu kugera muri aka karere byarushijeho koroha, ku buryo ubu uwahashora imari yakunguka kuko ari akarere gasigaye kaganwa n’abantu benshi.

Yagize ati:“Dufite amahirwe menshi mu karere kacu ka Nyamasheke ashingiye ku muhanda twubakiwe na Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu Nyamasheke ni nyabagendwa, andi mahirwe dufite ni inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zikiri isugi zitarakorerwaho.

Ni yo mpamvu twafunguye amarembo y’ishoramari ku muntu wese wifuza gushora imari muri Nyamasheke, hiyongeraho kandi Pariki y’igihugu ya Nyungwe aha tukaba dukangurira abashoramari kuza gufatanya natwe kuko Nyamasheke ni ahantu heza washora imari yawe kandi ukunguka.”

Bamwe mu bikorera batangiye gukorera muri aka karere, bavuga ko bakabonamo amahirwe y’ishoramari adasanzwe, ku buryo bizeye ko ibikorwa birimo amahoteli batangiye kuhubaka bizabazanira inyungu.

Umwe mu barimo kuhubaka Hoteli aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Maze gutozwa indangagaciro na kirazira z’umuco wacu Nyarwanda, nahisemo kuzana umushinga wange nari narashoye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niyemeza gukemura ikibazo cy’amacumbi hano mu karere kacu ka Nyamasheke.

Nge ubu nashoye imbaraga muri iyi nyubako ureba nkoresheje ibihangano bya hano iwacu muri Nyamasheke, kandi mfite ikizere ko Miliyoni zisaga Magana ane na Makumyabiri maze gushora n’andi nzongeraho azatuma ntera imbere kuko nzunguka, nagira inama rero abashoramari bagenzi bange ko batinyuka kuko Nyamasheke si ya yindi bazi yo hambere ubu ni Nyamasheke nshya.’’

Bamwe mu baturage biganjemo abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu karere ka Nyamasheke, batangarije Imvaho Nshya ko ibikorwaremezo begerezwa umunsi ku munsi birimo imihanda, inyubako nshya, ibigo by’amashuri, ibitaro, amahoteli n’ibindi, bibaha amahirwe yo kubona imirimo, bakabona amafaranga abafasha kwiteza imbere, imibereho yabo igahinduka.

 

Nshimiyumuremyi Martin yagize ati “Nari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe! Sinagiraga akazi, sinari nishoboye ariko kuko ndi umufundi ubu mbayeho neza, turashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Nyamasheke bwatuzaniye imishinga iduteza imbere, ubu mfite amatungo magufi ndakora nkishyurira abana bange amashuri, turi umuryango w’abantu bane twese dufite ubwisungane mu kwivuza, kandi mbere sinabashaga kuyigurira.”

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba, kakaba gahana imbibi n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ u Burundi, ibi bikaba bituma hahora urujya n’uruza rw’abantu, bikaba amahirwe atuma abahashora imari babasha kunguka.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

INGABIRE RUGIRA ALICE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.