Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Nyamasheke: Abakozi b’Akarere basuye Nyungwe bishimira uburyo itekanye

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 03-05-2019 saa 13:35:11
Abayobozi bishimiye gutembera, bagenda ku kiraro cyo mu kirere kiri muri pariki y'Igihugu ya Nyungwe bishimira imiterere yacyo

Mu rwego rwo kwishimira ibyo Akarere ka Nyamasheke kagezeho, abakozi b’aka karere basuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bishimira uburyo ari nziza, itekanye kandi igendwa n’ingeri zitandukanye harimo n’abanyamahanga.

Abayobozi n’abakozi basuye iyi Pariki bishimiye umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwamagana ibihuha bivugwa ko Nyungwe itagendwa.

Yavuze ko Nyungwe itekanye, igizwe n’ibyiza byinshi birimo inyamaswa, ibiti byiza n’ikiraro cyo mu kirere byose ba mukerarugendo bakaba babisura mu mudendezo no mu bwisanzure.

Meya Kamali yagize ati: “Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni nyabagendwa umutekano urahari, twagiye muri Nyungwe twishimira ibyo twagezeho iri mu karere kacu, mu byo dushinzwe na yo irimo, umutekano ni mwiza iragendwa abanyamahanga twababwira ngo ni baze ikaze u Rwanda ruragendwa”.

Imirenge yose igize akarere ka Nyamasheke ikora kuri iyi Pariki, Meya yasobanuye ko bayisuye mu rwego rwo kumara impungenge abantu bose baba abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ati: “Turasaba kudaha agaciro ibitangazamakuru byo hanze byatangaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite ikibazo si byo, twayisuye kandi natwe turi abantu, ntacyaduhutaje, twarebye ibyiza byayo nyaburanga, ni nziza nkuko bisanzwe irabungabunzwe, umutekano ni wose”.

Bamwe mu bakozi basuye iyi Pariki batangaje ko bishimiye iki gikorwa cyo gusura Nyungwe bakaba bagiye kuyishishikariza abandi, kandi bakazajya bahora bayisura

Twagiramungu Agustin ni Umukozi ushinzwe amasoko mu karere ka Nyamasheke yagize ati: “Nsuye Pariki ya Nyungwe bwa mbere, ni amahirwe adasanzwe nishimye cyane kubera ikirere kiza, umuyaga mwiza urusobe rw’ibinyabuzima biyitatse, nabashije kugera ku kiraro kiza cyo mu kirere, ni ikiraro gikoranywe ubuhanga budasanzwe ikindi nzahazana umuryango wange wose. Ngiye kurushaho guha agaciro umurimo nkore neza kuko ari wo umpesheje amahirwe yo gusura aheza nyaburanga nk’aha”.

Yakomeje avuga ko biboneye umutekano wayo bakaba bagiye kugira uruhare mu kunyomoza ibihuha bimaze iminsi ku mbuga nkoranya mbaga

Ati: “Hari ibihuha bigaragara kuri za interineti n’ahandi bivuga ko Pariki y’igihugu ya Nyungwe ifite Ikibazo cy’umutekano, ibyo si byo kuko nayimazemo amasaha arenga atatu nyisura mu mutuzo aho nageraga nkabona inyoni nkazitegereza, amoko y’ibiti menshi nabonye bwa mbere, ntwaye umusanzu wo kubwira bose ibyiza nabonye. Ikindi ni ukumara impungenge abantu bose, nta kibazo na kimwe cy’umutekano kiri muri Nyungwe, ni ahantu heza twahahuriye n’abanyamahanga baje kuyisura kandi nabo batashye bishimye”.

Muri iki gikorwa cyo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe Imvaho Nshya yaganirije bamwe muri ba mukerarugendo bayisuye bavuga ko bayishimiye, kandi na bo bagiye kumenyekanisha ubwiza bwayo no gutangaza ukuri kwayo.

Laura Melinda ni Umufaransa wasuye iyi Pariki ya Nyungwe, yagize ati “Iyi pariki nagambiriye kuyisura kuva kera, nubwo numvise amakuru atuburira kuza ko ifite ikibazo ntibyanshiye intege, nayigezemo mu gitondo, niboneye ibyiza byiganjemo ibimera bitangaje, ibiti byo muri Nyungwe biteye ubwuzu, uretse abashinzwe kwereka abantu ibyo byiza nta bandi nabonye, umutekano wayo ni wose nta cyo nabaye kandi nashimiye igihugu cy’u Rwanda nzakomeza kuvuga ibyiza byarwo, narubonyemo abantu beza bazi kwakirana urugwiro ababagana”.

Naho Mushimiyimana Shadia ni Umunyarwandakazi wasuye iyi Pariki avuye mu mujyi wa Kigali, kuri we asanga gusura ahantu nyaburanga bidakwiye guharirwa abanyamahanga gusa, akaba avuga ko yiyemeje kumenyekanisha ibyiza by’igihugu ke ari yo mpamvu yazanye na bagenzi be gusura iyi Pariki

Agira ati: “Nkunda ubukerarugendo cyane nabwize mu ishuri nubwo naje kuba umucuruzi, maze gusura ahantu henshi ku Isi nasanze nta heza nko mu Rwanda. Nkoresha imbuga nkoranya mbaga niyemeje kubeshyuza abavuga ko Pariki ya Nyungwe itari nyabagendwa, biriya ni ibihuha twamaganira kure, kandi ngira ngo ntange ubutumwa ku rubyiruko bagenzi bange ni twe tugomba kunyomoza amakuru atariyo asebya igihugu cyacu”.

Avuga ko n’ubwo bwari ubwa mbere asuye iyi Pariki hari benshi bamusabye kuzagarukanayo na we bitewe n’amafoto yafatiye yagiye abasangiza.

Ati: “Iri shyamba ririmo ibyiza byinshi birimo inyamaswa zitandukanye, nabonye inkende, n’ikiraro kiza cyo mu kirere naboneraga mu mafoto none nakigereyeho. Byanyongereye ibyishimo byo kurushaho gukunda igihugu cyange nkishimira kandi imbaraga bakoresheje kugira ngo kigire ibyiza nyaburanga birimo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwiganje muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe”.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe isangiwe n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, ubwo Akarere ka Nyamasheke kayisuraga bagaragarijwe basobanurirwa ibice biyigize aho irimo amoko y’inyamaswa asaga 300, ay’ibiti asaga 250, ikiraro cyo mu kirere kitwa Kanopy gifite metero 160 z’ubugali na metero 70 z’ubujyakuzimu n’ibindi.

Gusura iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Akarere ka Nyamasheke kakaba kabikoze hagamijwe kwishimira ko ibungabunzwe neza, bikaba biri mu nshingano zabo kuko imirenge 8 muri 15 ikagize ikora kuri Pariki ya Nyungwe.

Abayobozi bishimiye gutembera, bagenda ku kiraro cyo mu kirere kiri muri pariki y’Igihugu ya Nyungwe bishimira imiterere yacyo

 

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.