Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyamasheke: Ababyeyi baributswa kwitabira kwandikisha abana

Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre

Ku ya Jan 24, 2018

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo hari bamwe mu babyeyi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, hari n’abandi bataragira iyo myumvire.

Mu bagifite imyumvire iri hasi harimo nk’ingo zibana mu makimbirane, aho usanga basiganira kwandikisha abana, abababyara mu buryo butateganyijwe, n’abandi, bagasabwa kujya babyitabira.

Bibukijwe ko buri mwana uvutse afite uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere (Foto Bahuwiyongera S)

Ubwo yari  mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, umuyobozi w’akarere ka Nyamashke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yasabye ababyeyi bose kujya bibuka ko kwandikisha umwana ari uburenganzira bwe adakwiye kuvutswa ku mpamvu izo ari zo zose.

Yabibukije ababyeyi ko bagomba kwandikisha abana babo mu minsi 30 bavutse, bakandikishwa n’umwe mu babyeyi cyangwa undi muntu ufitanye isano n’uwo mwana igihe arengeje imyaka18.

Yababwiye ibyiza byo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, birimo gufasha mu igenamigambi ry’igihugu kuko igihugu giteganyiriza umubare gifite uzwi mu bitabo by’irangamimerere, wa mwana kandi akaba agera igihe akenera ibyangombwa binyuranye mu buyobozi, iyo yanditse akaba abihabwa nta ngorane, ariko iyo atanditse bigorana kubihabwa kuko nta ho aba azwi mu buyobozi.

Yagize ati “Iyo umwana avutse kwandikishwa ni ingenzi cyane kuko ajya mu bitabo by’igihugu akamenyekana bityo igihugu kikagenda kimenya abenegihugu bacyo, uko bagenda bavuka n’uko bagenda biyongera kuko uko igihugu gifite inshingano zo kubateganyiriza kigomba kumenya n’imibare yabo, kikamenya niba ari abakobwa cyangwa abahungu, kuko hari ibyo giteganya  kubera umubare uyu n’uyu w’igitsina gabo cyangwa w’igitsina gore, kikamenya guteganya amashuri y’abana, n’ibindi.

Visi Meya Nsigaye yakomeje agira ati “Ibyo rero bikenera ko umwana iyo avutse yandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, mu gihe k’iminsi 30 avutse kugira ngo amenyekane, ntazavutswe n’ubundi burenganzira afite mu gihugu kuko azaba yanditse.

Ibyo kandi bikorwa n’umubyeyi w’umugabo n’umugore, ariko na mukuru, musaza cyangwa mushiki we urengeje imyaka 18 ashobora kumwandikisha.

Ni byiza cyane kuko umwana wanditse aba afite amahirwe menshi ku burengenzira ashobora kugira mu gihugu ke kuruta utanditse.”

Ababyeyi bibukijwe kandi ko n’uwitabye Imana yandukuzwa mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo igihugu kidakomeza kumubara mu mubare w’abo gikorera igenamigambi kandi atakiriho, byose bigakorerwa igihe cyateganyijwe kugira ngo binozwe n’igihugu giteganyirize umubare nyawo nta kwibeshya kujemo.

Uwamahoro Daphrose utuye mu mudugudu wa Mpinga mu kagari ka Higiro, avuga ko abyaye inshuro 4 kandi uko abayaye yihutira kwandikisha abana, akavuga ko ababyeyi batandikisha abana baba babahemukira.

Ati “Nge ndabandikisha ariko hari abo nzi batabandikisha kubera agasigane mu rugo, ugasanga ari umugabo nta cyo bimubwiye n’umugore akabireka ngo ni umugabo ahima, ariko bakwiye kumenya ibyiza byo kwandikisha abana babo, cyane cyane ko baba banabikanguriwe.”

Iki kibazo ngo cyarahagurukiwe muri aka karere nk’uko byemezwa n’ubuyobozi, aho gihangurukiriwe ngo ababyeyi benshi barabyihutiye, abayobozi mu nzego z’ibanze bagasabwa guhora babikurikirana, batibagiwe no kubakangurira kwandukuza abitabye Imana.