Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Nyamagabe:Amadini n’amatorero yibukijwe kwihutisha iterambere ry’abaturage

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Jan 17, 2018

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho gushyiraho gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuko Guverinoma y’u Rwanda ibafata nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi.

Musenyeri Musabyimana Assiel yambikwa ingofero y’ubushumba (Foto Nshimiyimana E)

Ni ubutumwa uyu muyobozi yagarutseho mu muhango wo kwimika Musabyimana Assiel, nka Musenyeri wa Diyoseze ya Kigeme, mu itorero ry’abangilikani, umuhango wahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iyi diyoseze imaze.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabaye kuwa 13 Mutarama 2018, yashimye uruhare iri torero rigira mu bikorwa bigamije guteza imbere abanyarwanda, asaba Musenyeri mushya gukomeza kubishyiramo imbaraga.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushimangira imiyoborere myiza, mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda bigamije kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.”

Yasabye amadini n’amatorero muri rusange guhundura imyumvire y’abayoboke babo, babatoza gukora ibikorwa biri mu gahunda za Leta zigamije iterambere ryabo mu mahoro n’umutekano w’igihugu, bibafasha kwigira no kwihesha agaciro.

Yagize ati “Dushyire hamwe mu gukomeza kwita ku mibereho y’umuryango, tubashishikarize kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bagire imibereho myiza.”

Umuyobozi w’iri torero mu Rwanda Nyiricyubahiro Onesphore Rwaje, na we yibukije uyu Musenyeri mushya ko akwiye guharanira guteza imbere abo yahawe kuyobora.

Yagize ati “Ibyo Mvunabandi (uwo yasimbuye wagiye mu kiruhuko k’izabukuru) yakoze ngwino ubyongereho, ushyire mu buryo ibyo asigaje kandi ni byinshi, ni baguhe ibyangombwa maze na we ubakorere uhereye mu matorero shingiro kuko ni igicumbi k’ivugabutumwa n’umurimo wa gipasitori.”

Musenyeri Musabyimana Assiel na we yiyemeje ko mu byo azateza imbere harimo n’iterambere ry’abaturage. Yagize ati “Ku bw’ubuntu bw’Imana dusobanukirwa ko Imana idufitiye umugambi wo kuduha ibyiza ku buzima bwacu, tukigira mu buryo bw’iterambere ryuzuye mu mwuka n’umubiri.

Agakiza kagomba gutera impinduka mu buzima bwacu mu mubiri no mu mwuka no mu mibanire, kandi tukagira ibikorwa by’iterambere biramba”

Bamwe mu bakirisitu baganiriye n’Imvaho Nshya nabo bavuga ko icyo bifuza ku muyobozi wabo mushya ukubafasha kugera ku iterambere ry’umwuka, hatirengagijwe n’iry’umubiri.

Hitimana Daniel wo mu itorero rya Gasaka yagize ati “Mbona akwiye gukomeza kwita ku rubyiruko nk’uko uwamubanjirije yabigenzaga, urubyiruko rugahugurwa kandi rugatozwa indangagaciro za gikirisitu n’iz’iterambere kuko ari bo torero ry’ejo.”