Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyamagabe: Min Shyaka yasabye abaturage gusezera ku bukene aho gusezerana na bwo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-03-2019 saa 10:09:52

Ubwo ku munsi w’ejo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yakoreraga uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyamagabe, yahahuriye n’abaturage mu Murenge wa Musange abasaba kureba imbere, guharanira iterambere no kwikura mu bukene. 

Yagize ati “Nyamagabe ni nziza nta kuntu mutatera imbere kereka abantu badakora cyangwa badakorana. Leta yiteguye kubafasha ariko namwe mugomba gushyiraho akanyu mugasezera ku bukene aho gusezerana na bwo. Muvane amaboko mu mifuka mukore cyane, mwoye guhugira mu kuburana urwa ndanze n’amatiku.”

Minisitiri Shyaka kandi yabashishikarije kujya bibuka kwizigama ndetse no kugabanya inzoga bakongera ahubwo amata mu ngo zabo ati, “agatama gake amata menshi”, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ku mutekano, Minisitiri Shyaka ati “Umutekano wanyu urarinzwe nimutuze, ibihuha mwumva ku maradiyo ntimubihe amatwi ni ibishaka kubatesha umwanya ngo muteshuke ku murava wo guharanira iterambere ryanyu. Kandi namwe mugire uruhare mu kuwusigasira.”

Aha, abaturage bari bamutegereje ngo bamubaze ibibazo bari benshi, yakira bimwe muri byo ahubwo atanganga umurongo ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwegera abaturage bakaba bagakemura ibibazo byinshi bafite mu gihe kitarenze amezi abiri.

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kurushaho gutekereza ku iterambere ryabo kuruta gushyira umwanya munini mu gutekereza ku bibazo bafite no guhora mu manza.

Kuva ku itariki ya 27 Gashyantare ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buri gukorera mu Karere ka Nyamagabe bukemura ibibazo by’abaturage, bunagafasha mu iterambere.

Abaturage bakaba bemereye Minisitiri ko bagiye gukoresha inama, inteko, n’izindi gahunda zibahuza bagashaka ibisubizo by’uko barushaho gutera imbere, aho guhuzwa no kuganira ibibazo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.