Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Nyamagabe: Jeannette Kagame yahembye abakobwa batsinze neza

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Mar 28, 2018

Umuyobozi w’ikirenga w’umuryango Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yahembye abakobwa 51 batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, nk’uburyo bwo kubatera imbaraga no gushishikariza umuryango nyarwanda kurushaho kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame ashimira umunyeshuri watsinze neza

Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abakobwa bahembwe binjiye mu muryango mugari w’abageze ku bihumbi bine  na magana atandatu (4600) bamaze guhembwa mu gihe k’imyaka 13 ishize ‘Imbuto Foundation’ itangije iki gikorwa.

Yagize ati “Buri mwaka hamwe n’abafatanyabikorwa bacu dutegura iki gikorwa cyo gushyigikira uburere n’uburezi by’umwana w’umukobwa kandi bikanasoza ukwezi kwahariwe iterambera ry’umuryango.

Iyi ni gahunda igamije gukangurira abana b’abakobwa kugana ishuri bakiga bagasoza ibyiciro by’amashuri yose uko byagenwe n’inzego zibishinzwe kandi bakanatsinda neza.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari intambwe ishimishije igenda iterwa, kuko mu gihe k’imyaka 4 ishize bagiye babona abana b’abakobwa batsinda neza, aho usanga batsindira mu kiciro cya mbere, bagahabwa ibihembo, ariko na none ngo nta kwirara urugendo ruracyari rurerure.

Ati “Urugendo rero ruracyari rurerure, twese twihe umukoro ko nibura umwaka utaha tuzaba dufite nibura umukobwa watsindiye mu kiciro cya mbere muri buri murenge.”

Bamwe mu bakobwa bahembwe ndetse n’abandi bagiye bahembwa mu bihe bitandukanye, bahamya ko iki gikorwa cyo kubahemba cyatumye barushaho kwiga cyane, kuko bibagaragariza ko igihugu kibashyigikiye by’umwihariko.

Bigenimana Athanasie, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika mu Kagali ka Nzoga, umaze guhembwa inshuro 3 yagize ati “Ndashimira Imbuto Foundation, ndashimira Madamu Jeannette Kagame, iki gihembo ngimfashe inshuro ya 3 kandi ngifata icya mbere byanteye imbaraga ndavuga nti ngomba guharanira ko ninarangiza ikiciro rusange nzahembwa, kandi mbigeraho kuko nabaye uwa gatandatu mu gihugu.”

Uyu mukobwa ashishikariza abakobwa gukora kuko ngo bashoboye kimwe  n’abahungu. Ati “Igihembo aguhaye kigutera imbaraga bigatuma ukorera ku ntego.”

Dushimimana Elizabeth, we yavuze ko gushyigikirwa na ‘Imbuto Foundation’ byatumye yiga neza ndetse atsinda neza, ubu akaba ageze kuri byinshi kuko yabonye akazi mu biro by’ubutaka by’Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Mu bihembo aba bakobwa bahembwe harimo  ibikoresho byifashishwa mu mibare, impamyabushobozi z’ishimwe, inkoranyamagambo, ibitabo 2 bifasha mu kumenya icyongereza, igikapu cyo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, mudasobwa igendanwa  ihabwa abasoza amashuri yisumbuye, abasoza amashuri abanza n’ikiciro rusange bakanahabwa ibahasha irimo amafaranga ibihumbi  20 byo kubatoza umuco wo kwizigamira.