Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Nyamagabe: Inzego zahawe umukoro wo gukurikirana ikibazo cy’abana bata ishuri

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 06-05-2019 saa 08:00:23
Abayobozi mu nzego zitandukanye bagize inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyamagabe (Foto Nshimiyimana E)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yibukije abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe guha imbaraga uburezi kuko ari bwo buzafasha mu guteza imbere igihugu ndetse abibutsa kwifashisha inzego z’imiyoborere zegereye abaturage mu gukurikirana ikibazo cy’abana bata ishuri.

Muri aka karere hagaragajwe ko abana bageze ku 2.162 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, mu gihe mu mashuri yisumbuye habarurwa abageze kuri 200.

Minisitiri Shyaka aganira n’abagize inama mpuzabikorwa y’akarere ihuza abafite ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’akarere yabibukije ko igihugu gishaka gutera imbere kita cyane kuri gahunda z’uburezi.

Prof Shyaka ati: ‟Igihugu gishaka gutera imbere kita ku burezi kubera ko ejo heza h’igihugu cyose haba hashingiye ku burezi”.

Minisitiri avuga ko gusubiza abana mu ishuri atari ikintu kigoye iyo habayeho gukoresha inzego zegereye abaturage kuko abana bata ishuri bari mu midugudu badashakirwa ku Karere, bityo asanga hakwiye gukoreshwa uburyo bw’imiyoborere uko bwubatse, akarere gatange umurongo hanyuma abandi babishyire mu bikorwa.

Hagendewe ku kigereranyo k’imidugudu igize Akarere ka Nyamagabe byumvikana ko ikigereranyo cy’abana bataye ishuri mu Mudugudu bageze kuri 4 bagera ku Kagari bakaba hejuru ya makumyabiri na batatu (23) naho mu mashuri yisumbuye kuko ari 200 ku kagali bakaba batarenze 2 asaba ko abayobozi mu nzego z’akagari bakongeramo imbaraga mu gukurikirana iki kibazo.

Ati: ‟Ugeranyije mu Mudugudu harimo 4 mu Kagari bari hejuru ya 23, hari akagari karenza ibigo 2 by’amashuri mu bice by’icyaro? Ntekereza ko niba hari aho biri ni mugi kandi mu mugi baramutse na bo bata ishuri byaba ari ishyano!”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko byibuze buri gitifu w’akagari afite abana 2 bo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri. Ati: “Buri gitifu w’akagari kugarura abo bana byananirana?”.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Nteziryayo André, yijeje ko iki kibazo bagiye kukirangiza mu gihe gito hifashishijwe inama yabahaye ariko anagaragaza ko hari intambwe yatewe bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe.

Nteziryayo yagize ati: ‟Turacyafite abanyeshuri ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo itandatu na babiri (2162) bataragaruka ku ishuri, ariko hari ubukangurambaga twatangiye muri Mutarama mbere umubare w’abana bari barataye ishuri wageraga ku 4900 abandi tumaze kubagarura”.

Gusa umuyobozi w’uburezi mu Karere yavuze ko bakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, biyemeza ko kuri uyu wa mbere abana bajya ku ishuri hifashishijwe abayobozi bari mu mudugudu.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.