Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Nyamagabe: Igikoni cy’umudugudu cyatanze umusaruro mu gukumira kugwingira

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 09-06-2019 saa 06:26:44
Ababyeyi bamaze gutegura igikoni cy'Umudugudu bagaburira abana, ibisigaye bakabijyana mu rugo bakongera kubibaha (Foto Samuel M)

Mu gihe Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bagwingiye mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bushyize imbere gahunda y’igikoni cy’umudugudu kugira ngo bakumire ko hari abandi bana bakongera kugwa muri icyo kiciro.

Ubushashatsi ku mibereho y’ingo bwo mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe gafite abana 51.8% bagwingiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mujawayezu Prisca, atangaza ko na bo bumva icyo gipimo cy’abana bagwingiye kibateye isoni ariko hari ingamba nyinshi zashyizweho ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo bagabanye umubare w’abana bagwingira.

Akomeza avuga ko muri ubwo bukangurambaga bakora, gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu ari bwo buryo bwihuse bwo guhuriza ababyeyi hamwe bakiga byoroshye uko bateka indyo yuzuye n’ibiyikubiyemo.

Ati “Uko Igikoni cy’Umudugudu gikora, abagore batuye mu mudugudu runaka barahura bakazana ibiribwa bakiga guteka indyo yuzuye, bakabyiga mu magambo ariko bafata n’imfashanyigisho bavanye mu ngo zabo cyangwa se byaba ari imboga bakaba barazihinze hafi aho, barangiza bakabigaburira abana.

Bikaba bifite akamaro k’uko uwajyaga agira ubute bwo kubiteka cyangwa se atumva uko bikorwa asanga ari bya bindi afite mu rugo iwe adakoresha noneho na we akagenda yiyumvisha uburyo agomba kujya abikorera umuryango we ariko tukaba tubakangurira ko agakono k’umwana kagomba kuba umuco mu muryango.”

Gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu ikorwa rimwe mu kwezi, akarere kagasaba ababyeyi kwihuriza hamwe bagakora amarerero nayo afasha kuboneza indyo yuzuye mu bana.

Akomeza agira ati “Ubu dufite amarerero 621 mu karere kose, amwe muri ayo ni ayashingiye ku ngo zishyize hamwe; ni ababyeyi bo mu midugudu twakanguriye gukingura ingo zabo bakagenda bakira abana bato bari munsi y’imyaka itanu bari hafi yabo ku buryo birirwa mu rugo. Twabanje kubasobanurira akamaro k’ayo marerero mbonezamikurire.

Ariko dufite n’andi navuga ko ari mu bigo byubatswe n’akarere cyangwa se abafatanyabikorwa batandukanye kandi yo aba afite n’ibikoresho bya kijyambere, aho abana birirwa hari ibikoresho, agera kuri arindwi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho, Mujawayezu Prisca yizera ko ubushakashatsi butegerejwe umwaka utaha mu 2020 buzagaragaza impinduka ashingiye ko ubushakashatsi buheruka bwa gatanu ku mibereho y’ingo EICV5 bwagaragaje ko ikibazo k’igwingira muri ako karere kigeze bwagaragaje ko kiri kuri 42.8%.

Ati “Kuba rero mu myaka itatu tugabanutseho hafi 9%, biratwereka ko ingamba twatangiye nituzikomeza ndetse hakiyongeraho n’izindi kuko na Leta itwunganira bikomeye, turizera ko mu 2020 tuzasanga hari ibindi byagabanutseho.”

Urugero rw’ababyeyi basobanukiwe n’Igikoni cy’Umudugudu, ni abo mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Gitega, bahurira ku Ivuriro ry’Ingoboka rya Gitega ryuzuye vuba riri mu mudugudu wa Kigarama.

Umubyeyi witwa Dushimimana Valery, agira ati “Ubu umwana afite imyaka ine n’amezi 11; natangiye umwana afite amezi atandatu, dukora igikoni cy’Umudugudu, dutekera abana ibyo kurya tukabaha n’igikoma, tukanabatahanira ibyo kurya n’igikoma bakakinywera mu rugo. Ibyo biryo biba birimo amoko atandukanye, ibitera imbaraga nk’ibirayi, ibirinda indwara nk’imboga n’ibyubaka umubiri birimo amagi, indagara, amata n’ibindi.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika, Soeur Mwitirehe Marie Leonile, agaragaza ko ikijyanye n’imirire mibi bamaze kukigabanya, kuko kuva mu 2018 abana bafite imirire mibi iringaniye bari 22 mu murenge wose, abagwingiye bari 25 none ubu 14 ni bo bari mu mirire mibi iringaniye mu gihe 11 ari bo bagwingiye.

Ibarura aka karere gaherutse gukora mu kwezi kwa Werurwe 2019, ku mubare w’uturima tw’igikoni, basanze bari ku kigero cya 43% by’ingo zigera ku bihumbi 85, ubu bakaba bagiye kongera gukora ibarura ngo barebe umusaruro w’imbaraga nyinshi bashyizemo, mu gihe intego yari uko buri rugo rugira akarima k’igikoni gafasha umuryango mu kuboneza imirire.

Abahanga bagaragaza ko ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% mu gihe k’imyaka ibiri akivuka, bityo biba byiza kwita ku mwana mu minsi 1000 ye ya mbere (kuva umwana asamwe kugeza ku myaka itatu avutse) kugira ngo azavemo umuntu ufite ubwonko bukora neza.

Ababyeyi bamaze gutegura igikoni cy’Umudugudu bagaburira abana, ibisigaye bakabijyana mu rugo bakongera kubibaha (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.