Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nyamagabe: Ibikorwaremezo begerejwe batangiye kubibyaza umusaruro

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Jan 4, 2018

Abaturage bo mu murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe barashimira Umukuru w’igihugu watumye bagezwaho ibikorwa bitandukanye kugeza ubu bakaba baratangiye kubibyaza umusaruro.

Ibikorwa bishimira birimo gusubizwa ubutaka bahingaga nk’intizanyo, bagahabwa ibyangombwa byabwo, umuhanda ubahuza n’utundi turere no kugezwaho amashanyarazi.

Santeri yo mu Murenge wa Gatare imaze gutera imbere kubera ibikorwaremezo (Ifoto Nshimiyimana E)

Ibi byose babigaragarije Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubwo aheruka kubasura bari mu nteko y’abaturage ndetse bamusaba ko ishimwe ryabo yarishyikiriza Umukuru w’Igihugu.

Uzabakiriho Elias utuye muri uyu murenge wa Gatare akaba umuhinzi mworozi yagize icyo avuga kuri ibyo byiza bagejejweho.

Yagize ati “Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, turagira ngo tugutume kudushimira Perezida wa Repubulika, uriya muhanda uva mu Gasarenda nta bwo wagendwaga ariko turawumushimira, ubu umuntu wese arareba televiziyo aracana amashanyarazi, n’imirima yaduhesheje twahingaga nk’intizanyo nyuma akaza kutwemerera bakaduha ibyangombwa by’ubutaka ibyo byose turabimushimira.”

Yavuze ko usibye umuhanda uva mu Gasarenda bubakiwe hari n’undi uva Mushubi werekeza Gisovu, iyo mihanda yose ikaba yaroroheje ubuhahirane hagati y’abaturage.

Gusa ibi bikorwa binagarukwaho na Menyayabo Pollain uvuga ko ubwo Perezida yabasuraga ari nawe wamubajije ikibazo cy’ubutaka bakaza guhita babusubizwa.

Ati “Ubwo Perezida aheruka ino nige wamubajije ikibazo cy’ubutaka kandi barabudushubije, ubu turaguza amafaranga mu mabanki tugatanga ubutaka bwacu nk’ingwate ni yo mpamvu mubona tumerewe neza.”

Aba turage bo muri uyu murenge bavuga ko ibi bikorwa byatumye barushaho gutera imbere, by’umwihariko ibikorwa by’ubuhinzi dore ko ngo banahawe n’ishwagara yatumye ubu umusaruro w’ibirayi wariyongereye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yabijeje kubatumikira, abasaba kurushaho kubyaza umusaruro ibyo bikorwa kugira ngo bibageze ku kifuzo cyo gutera imbere.

Yanabasabye kandi kurushaho gukorana umwete no gusigasira umutekano kuko ari wo shingiro rya byose, aho yabibukije kudasinda umutekano maze ngo bawurangareho.

Ati “Muramutse mwibagiwe aho mwavuye, mukibagirwa ko hari igihe kigeze kubaho cy’umutekano muke, mukibagirwa ko hari igihe kigeze kuba Abanyarwanda bagacikamo ibice by’amoko ariko tukaza  kugira umugisha, tugira  Imana tukabona Leta y’ubumwe ikatubohora ikatwunga tukongera tukaba Abanyarwanda, ndabasaba kubumbatira ibyagezweho.”