Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyamagabe: Barakangurirwa kurushaho kwita kuri kawa kuko yihutisha iterambere

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 17-06-2019 saa 14:05:15

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert aributsa abaturage ko mu gihe hari ibiti bya kawa byatewe, ariko bikaba bidakorerwa bihombya abaturage bikanahombya igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko muri rusange muri aka Karere hatewe ibiti bya kawa bigeze kuri miriyoni n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo ine na bibiri biri kuri hegitari 1852, ariko nyamara ngo mu Karere habarurwa hegitari 544 zidakoreye, aho avuga ko bamwe bafite urwitwazo rw’uko ikibazo ari uko bafite kawa nyinshi ku buryo kuzikorera zose bibagora.

Ubwo yaganiraga n’abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Mbazi yabibukije ibyiza byo guhinga kawa ugereranyije n’ibindi bihingwa ndetse abibutsa ko utita kuri kawa aba yihombya ndetse ahombya n’igihugu.

Yagize ati: ‟Itubyamusaruro rya kawa ni ibintu rimwe na rimwe dukora tutabizi cyangwa twarangaye, ariko twongere twumve ko ari ugutubya umutungo w’igihugu kandi ari ugusubiza inyuma amikoro y’igihugu”.

Avuga kandi ko bihombya igihugu kuko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwohereza amafumbire ya kawa bagendeye ku mubare w’ibiti bya kawa byagaragajwe ko byatewe, bityo bigakomeza kubarwa nk’ibitewe.

Usibye ibyo kandi yanakebuye abaturage batabona neza inyungu iri mu buhinzi bwa kawa, abagereranyiriza n’ibindi bihingwa, ati: ‟Hari abatazikorera ariko hari n’abo wumva bavuga ko kawa bayisimbuza ishyamba ndetse n’ibindi. Ariko nagira ngo mbabwire ko ibyo ari ukwibeshya cyane”.

Visi Meya Kabayiza avuga ko gutekereza gusimbuza kawa ishyamba haba harimo kwibeshya kuko ngo nibura gusarura ishyamba bisaba ko umuntu aba amaze imyaka 7 arihinze.

Yakomeje agira ati: ‟Kandi kawa twateye mu myaka 2 iba itangiye kwera mu mwaka wa 3 iba yatangiye kwera neza kandi buri gihembwe ikera, aho rero watekereza uwateye ishyamba uyu munsi n’uwateye kawa n’inde uzatangira gukora ku mafaranga ?

Sinshatse kuvuga ko amashyamba ari mabi ariko buriya dufite n’imikoreshereze y’ubutaka bugomba gukoresha icyo bwagenewe, buriya amashyamba twamaze kubona ahakwiye amashyamba. Nta bwo bikwiye ko umuturage abyuka avuga ngo ngiye gutera ishyamba. Hari ahabugenewe dukwiye kuba tuyashyira”.

Ku rundi ruhande, abitabiriye guhinga kawa bavuga ko yazamuye ubukungu bwabo. Manirareba Innocent, utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mbazi, uvuga ko yari afite ubukene ariko kawa ikaba imaze kumuteza imbere.

Ati: ‟Mbere nta bwo numvaga akamaro ka kawa ariko uyu munsi namenye byinshi kuri yo mu buryo bwo kuyitaho kandi nishimira ibyo igejejeho kandi nta kindi nabonaga cyarigutuma ntera imbere, byagaragaye ko ufite kawa atabura ibyibanze nka mituweri n’ibindi nko kurihirira abana mu mashuri.

Mfite miriyoni zigeze kuri 4 nakuye mu bipimo by’ikawa zange, mfite inka 18 ziragije mu baturage, mfite n’izindi 6 nange niragiriye ubwange, mfite amashyamba angana na hegitari 2 nateye mbikuye muri kawa, mfite abana 2 ndimo nishyurira amashuri yisumbuye bose mbasha kubishyurira kandi amafaranga nta handi nyakura ni muri kawa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert (foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.