Nyakanga-Ukuboza 2017: Umuganda wahawe agaciro ka miliyari 10 ku ngengo y’imari

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 1, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harelimana Cyriaque yatangaje ko umuganda rusange ugira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda aho kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu Kuboza 2017 wagize agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya Leta.

Harelimana Cyriaque ubanza ibumoso ari mu muganda rusange n’abaturage bo mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro (Foto James R)

Harelimana atangaza ko uwo musaruro ushimishije nubwo hakiri urugendo rurerure rukenewe mu kubaka igihugu bikozwe n’abaturage ubwabo.

Ati “Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2017, umuganda ubwawo wagize uruhare rugera kuri miliyoni 9 z’amapawundi y’u Bwongereza, agera kuri miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’imari y’umwaka 2016/2017.

Ni byiza muri rusange ariko turacyafite urugendo rurerure birumvikana, ntitwavuga ngo aha ni aho dushaka kugera ariko tuzi ko dushobora gukora ibyiza birenze ibyo; turimo kureba uko twakora ibirenze ibyo cyane cyane muri iki kiciro cya kabiri k’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018 ariko byerekana uko abaturage bafite akamaro kanini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”

Yakomeje asobanura ko umuganda rusange ufite akamaro kanini ku bukungu bw’igihugu gakubiye mu bikorwa by’abaturage.

Kimwe muri byo ni uguhuriza hamwe abaturage bakabasha gushyira hamwe mu kubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu no gushakira hamwe ibyo abaturage bakeneye ahazaza. Hari kandi n’uruhare rw’ubukungu aho bashobora kubaka ibyangiritse, kurwanya ibiza no gukumira ibyashoboraga gutuma igihugu gitakaza amafaranga menshi mu kubaka ibyangiritse byose bifite agaciro kanini mu buryo bw’amafaranga.

Yasabye abayobozi b’Imirenge mu karere ka Kicukiro kuzajya bakora igiteranyo cy’agaciro-faranga ibikorwa by’umuganda abaturage bakoze bityo bakamenya uko uruhare rwabo rwatanze umusaruro mu kubaka igihugu.

Harelimana yakomeje asobanura ko u Rwanda rujya rwakira bimwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, nka Zambia, Ethiopia, Kongo Kinshasa Nigeria n’ibindi biza kureba bimwe mu byo u Rwanda rukora birimo na politiki y’umuganda rusange uko ihuza abaturage mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Harelimana yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo, mu muganda rusange wasoje Gashyantare 2018, hibandwa ku gusigasira ishyamba ryo ku musozi wa Rebero.