Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Nyakanga, u Rwanda ruzasurwa n’Abakuru b’Ibihugu batatu

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 23-06-2018 saa 06:18:00
Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping utegerejwe mu Rwanda muri Nyakanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko mu Kwezi gutaha kwa Nyakanga, u Rwanda ruzasurwa n’abayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi batandukanye.

Uhereye ibumoso, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi na Filipe Nyusi, Perezida wa Mozambique bategerejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2018

Amb. Nduhungirehe yabivugiye i Kigali ku kicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ejo hashize tariki 22 Kamena 2018, mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye z’ibanze ku bubanyi n’amahanga, ndetse n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere hamwe n’u Bufaransa n’ibindi.

Yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, u Rwanda ruteganya kuzakira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi hamwe  na Perezida w’igihugu cya Mozambique  Filipe Nyusi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET yatangaje ko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yitegura gusura u Rwanda ku matariki ya 22-23 z’ukwezi kwa Nyakanga, aho azakirwa agirane ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Ku birebana n’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda, Amb. Nduhungirehe asanga ari ugushimangira ibirebana n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Akomeza avuga ko muri uru ruzinduko hateganyijwe kuzasinyirwamo amwe mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa asuye u Rwanda mu gihe  icyo gihugu  cyatanze inkunga yo kubaka inzu ndende y’umuturirwa igizwe n’amagorofa  8 mu murenge wa Kimihurura  yubatswe na Sosiyete ‘Top International Engineering Corporation’, ikazakoreramo Minisiteri zigera ku munani zo mu Rwanda; Indege ya RwandAir na yo ikaba  iri hafi gutangira gukorera  ingendo zigana mu Bushinwa  by’umwihariko  mu Mujyi wa Guangzhou.

U Rwanda rwamaganye Mellon warekuye abaregwa Jenoside 17

Mu Rwego rw’ubutabera, Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, yanenze imyitwarire iherutse kuranga umwe mu bayobozi b’icyahoze ari TPIR, uherutse gufata ikemezo cyo kurekura bamwe mu Banyarwanda baburanishijwe muri urwo rukiko bahamwe n’ibyaha  bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi batararangiza ibihano.

Ati:Hari abahamwe n’ibyaha bya Jenoside aherutse kurekura mu rw’ubujurire, barimo Col Samba Aloys,  Hassan Ngeze n’abandi, kuba yarabagize abere, akabarekura, dusanga ari igitutsi ku Rwanda, kandi tuzakomeza kugaragaza iki kibazo kugeza gihagaze.”

Ku byerekeranye n’umukandida Mushikiwabo Louise, u Rwanda rwatanze kugira ngo azahatanire kuyobora Umuryango OIF uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa, Nduhungirehe asanga ari umuryango ukomeye u Rwanda rushobora kuvanamo amahirwe atandukanye ashingiye ku guteza imbere amahoro n’umutekano, no guteza imbere urubyiruko.

Ati: “Ni byo Minisitiri Mushikiwabo yatangiye ibikorwa byo gushaka abamushyigikira ajya mu bihugu bitandukanye, ku buryo azagira n’ayandi mahirwe yo gushaka amajwi mu nama ya AU izabera mu gihugu cya Moritaniya mu minsi ya vuba”.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.