Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Nyagatare: Urubyiruko rumaze kumenya kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 22-07-2019 saa 15:56:02
Mwihoreze Guy Divine ukuriye Gira Intego Rubyiruko Center (Foto Regis)

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, rumaze kugera kure mu kwishakamo ibisubizo.

Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Gira Intego Rubyiruko Center’ umaze igihe ukora ufasha urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije bahereye aho batuye.

Mu kiganiro ukuriye ‘Gira Intego Rubyiruko Center’ Mwihoreze Guy Divine yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko hari byinshi uyu muryango umaze kugeza ku rubyiruko rwo mu murenge wa Karama. Uyu muryango watangiye ku ya 1 Ukuboza 2016, umaze guhugura urubyiruko 124, bagizwe n’abakobwa 116 abahungu ni 8.

Yagize ati: “Twebwe turi itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije urubyiruko duhereye aho dutuye, tukaba duhangana n’ibibazo by’inda ziterwa abana b’abakobwa zitateganyijwe, tukarwanya igitera abana guta amashuri bakiri bato, twihuriza hamwe tukabashakira ibikoresho, tukabahugura kwiga imyuga nk’ubudozi, gutunganya imisatsi n’ibindi dushoboye.”

Mwihoreze avuga ko bafite club ikora ubukangurambaga kuri ibyo byose mu gukumira ibibazo, banarukangurira kuyoboka umurongo wo kwiga imyuga, bagira inama kandi urubyiruko ruzikeneye bagakora imiganda bafasha abatishoboye, bakitabira inama z’abaturage zimwe na zimwe

‘Gira Intego Rubyiruko Center’ ifasha ikicaro cy’amahugurwa kitwa ‘Karama Vacation Training Center’ abera mu murenge wa Karama

Mwihoreze yavuze ko nta handi bakura ubushobozi bwo gufasha urubyiruko, ko ubushobozi bwa mbere bafite ari ubwenge bakoresha kuko bamwe bagize amahirwe yo kwiga, avuga ko ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho babwishakamo ubonye ikiraka agatanga nk’igihumbi, ndetse n’ababyeyi babo barabafasha kuko bashyigikiye ibyo bakora, bakaba bakiri kwishakamo ubushobozi.

Ati: “Dukorana n’Inzego z’ibanze zegereye abaturage mu buryo butandukanye, no kugira ngo twihuze nk’urubyiruko twarabamenyesheje, ikindi n’iyo dushaka nko gufasha umuturage turabandikira tukabasaba kudushakira umuntu utishoboye tukamufasha mu bushobozi dufite nko kumukorera umuganda, n’iyo tugiye gukora ubukangurambaga ahantu tubanza kubimenyesha ubuyobozi akaba ari nabo babitangariza abaturage ko turibuge gukorerayo ubukangurambaga runaka bw’ikibazo dushaka gukemura mu rubyiruko cyangwa ikindi kibazo. Ubuyobozi bw’umurenge nabwo burabizi muri make Inzego z’ibanze zegereye abaturage na zo zidufasha mu byo tuba dushaka kugeraho.”

Mwihoreze yongeyeho ati: “Kubera ko mu byo dufasha urubyiruko nko kubigisha imyuga bidusaba amafaranga atari make kubera ibikoresho tuba dukeneye byo gutunganya imisatsi no kudoda n’ibindi, hari igihe bamwe mu babyeyi baba bafite abana babo twigisha bitanga bagatanga amafaranga make bashoboye kuko akenshi nta mafaranga baba bafite na bo bakadufasha muri ubwo buryo natwe tugaha ubumenyi dufite abana babo.”

Umwe mu rubyiruko rufashwa na ‘Gira Intego Rubyiruko Center’, Mutoni Edissa, yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muryango w’urubyiruko hari aho wamuvanye hakaba n’aho wamugejeje.

Yagize ati: “Uyu muryango wamfashije ibintu byinshi ariko mu by’ingenzi yamfashije harimo kwiyubaka kuko mu by’ukuri nawugiyemo mfite inda nkuru natwaye ntabiteganyije ndiheba, numva ntameze nk’urundi rubyiruko.

Uyu muryango wambaye hafi mu buryo bwo kungira inama ndetse banyereka ibyiza byo kwiga imyuga ubu rwose nize ibijyanye na salon gutunganya imisatsi y’abantu, rimwe na rimwe nkorera amafaranga nko gusuka cyangwa ibindi bijyanye n’imisatsi amafaranga akamfasha nkabona iyo sabune, amavuta yange n’umwana n’utundi tuntu. Ibyo byose nkaba mbikesha Gira Intego Rubyiruko Center.”

Mutoni icyo yumva yakangurira urubyiruko cyane cyane abahuye n’ibibazo bitandukanye ku giti cyabo cyangwa iby’umuryango, ni uko batagomba kwiheba ngo baheranwe na byo, ahubwo bakwiyunga ku bandi mu miryango nk’iyi bagafashwa ibishoboka.

Mwihoreze Guy Divine ukuriye Gira Intego Rubyiruko Center (Foto Regis)

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.