Nyagatare: Pasitoro yakebuye abibwira ko kuboneza urubyaro ari icyaha ku Mana

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-04-2019 saa 17:16:16
Pasitoro Karimunda Samuel, ahamya ko kubyara Imana ivuga ari ukubyara abo umuntu ashobora kurera (Foto Mutungirehe S)

Umushumba w’Itororero ry’Abangilikani Paruwasi ya Karama mu Karere ka Nyagatare, Karimunda Samuel, yakebuye abashumba n’abakirisitu barwanya ibyo kuringaniza imbyaro.

Gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro, hari abakilisitu bifashisha amagambo yo muri Bibiliya ko Imana isaba abantu bayo kubyara bakuzuza Isi nk’umusenyi wo ku Nyanja.

Karimunda yabitangaje ubwo muri ako karere hatangizwaha ubukangurambaga bwiswe “Baho Neza”, bwa Minisiteri y’Ubuzima bugamije kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi n’imibereho myiza mu muryango.

Yashimiye Leta ku bikorwa remezo n’ibindi byose bigenda bigezwa ku baturage, ashimangira ko ari ukugira ngo ubuzima bw’abaturage barusheho kuba neza.

Pasitoro Karimunda yavuze ko nk’abayobozi b’amatorero, ubutumwa bwabo bukubiye mu nkingi eshatu nk’uko Yesu yabitanzemo urugero rwiza, zirimo kwita kuri roho (umuntu w’imbere), ituma umuntu abasha kubaho afite ibyiringiro by’ejo hazaza, inkingi ya kabiri ikaba kwita ku batishoboye no kwita ku bashonje.

Yasobanuye ko abantu bafite ibyiringiro bashobora kwishakamo ibisubizo, bityo abantu bakwiye kwagura imitekerereze mbere y’uko bategura kubyara umwana.

Ati “Kubaho ufite ibyiringiro bituma ubasha gutekereza mbere y’uko ubyara umwana, ukamutekereza uko azabaho, ugatekereza uko ejo umuryango wawe uzabaho, atari ugupfa kubyara gusa; natwe mu nshingano z’abapasitoro iyo nshingano ni iyacu.

Hari icyo abantu batumvise neza, Imana yaravuze ngo mubyare, mwororoke mwuzure Isi, mungane n’umusenyi wo ku Nyanja. Kuri ubu ni nde se uzabyara akangana n’umusenyi wo ku Nyanja? Icyo gihe Imana yabivuze hariho abantu babiri ku Isi ibwira Adamu na Eva, ubu Isi yawe ufite ni ya sambu yawe, ni yo si yange mfite. Igihe nabyaye abana barenze ya sambu yange, bwa butaka bwange ni ukuvuga ngo nzaba ntaye inshingano z’umubyeyi.”

Yasobanuye ko iyo umuntu adashobora gutunga abo mu rugo rwe Ijambo ry’imana rihamya ko aba ari umupagani nyuma y’abandi.

Akomeza agira ati “Iyo umupasitoro ahushije iyo nshingano, yo kumenya ko umuryango ugomba kubaho neza aba yahushije inshingano ze, inshingano z’ubushumba aba yazitaye.”

Pasitoro Karimunda yakomeje avuga muri izo nshingano zabo, nk’abashumba bayoboye ubwoko bw’Imna bajya bahamagarira urubyiruko bakarwigisha kwiteza imbere, bagahamagarira imiryango kugira ngo barusheho kubyara abana bashoboye kurera no kugira ngo batange mituweri no kubaho neza hagamijwe gufasha Leta mu rugamba rwo kurwanya ubukene.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yashimiye Pasitoro wabashije gusobanurira abaturage na bagenzi be uko bakwiye kumva neza ijambo ry’Imana ku ngingo yo kuboneza urubyaro, ashimangira ko umubyeyi ubyara nta gahunda aba ahemuka.

Ati “Ndashaka kongera gushimangira aha ngaha ko, umubyeyi ubyara nta gahunda, adashoboye kubona mituweri, ategereje ko bazamuha ifu ya Shisha Kibondo, ategereje ko Leta y’u Rwanda izamukorera byose, ategereje ko Imana izamurerera, uwo mubyeyi aba ahemuka.”

Muri ubu bukangurambaga buzasozwa mu kwezi kwa Nyakanga 2019, buzaha umwanya abagize umuryango wo guhabwa serivisi zinyuranye z’ubuzima no kuboneza urubyaro mu buryo butandukanye buhari.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.