Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyagatare: Meya yagaragaje ingamba mu guhangana n’ubwandu bwa Virusi ya SIDA

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 10-06-2019 saa 14:01:32
Meya wa Nyagatare Mushabe Claudian iburyo hamwe na Bahati Innocent umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA (Foto SEZIBERA)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian, arashimangira ko hari ingamba zafashwe n’ubuyobozi mu guhangana n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu baturage bako kugira ngo ahagaragaye umubare uri hejuru w’ubwandu utaba wakwirakwira no mu bindi bice bigize ako karere.

Ni nyuma y’uko imibare itangwa n’ibigo by’ubuvuzi byagaragaje ko Imirenge ya Matimba na Karangazi iza mu myanya ya mbere mu kugaragaramo ubwandu bwa Virusi itera SIDA kurusha iyindi muri Nyagatare.

Meya Mushabe agaragaza ko mu ngamba zafashwe harimo ubukangurambaga bunajyana n’imihigo y’akarere butuma abantu bose banduye bamenyekana, bagashobozwa kujya kwipimisha kwa muganga byoroshye.

Mushabe avuga ko n’akarere gafite abafatanyabikorwa batandukanye bibanda cyane mu kwegera abafite ubwandu.

Mushabe ati: “Ubukangurambaga bwacu usanga tubunyuza mu nteko y’abaturage, tubunyuza mu butumwa butangirwa mu matorero n’amadini mu nsengero, aho abantu bakangurirwa gukoresha agakingirizo, kwifashisha ibinini mu gihe bagiye mu bikorwa by’imibinano mpuzabitsina ariko ik’ibanze tukabashishikariza kwifata”.

Mushabe Kandi yamaze impungenge abiyumvisha ko kuba akarere kegeranye n’igihugu 2 byaba intandaro y’ubwandu bushya bwa SIDA, asobanura ko imirenge 2 yavuzwe hejuru kuba ibanziriza indi mu kugira umubare munini w’abafite ubwandu ari ikibazo kihamaze igihe ntaho buhurize n’ubushya.

Yibanda kuri serivisi z’ubuzima Mushabe avuga ko muri ako karere gafite ibitaro, ibigo nderabuzima 20 n’amafarumasi, amavuriro y’ibanze 54 nk’uko politiki ya Leta isaba nibura ivuriro ry’ibanze rimwe muri buri kagari.

Atangaza ko uko ubuyobozi bugenda bwegereza abaturage amavuriro ari nako serivisi zigenda zihatangirwa.

Avuga ko akarere kakoze ibishoboka kugira ngo serivisi z’ubuzima zorohere abaturage bashobore kuzigeraho bitabavunnye, hashyirwa imbaraga mu gutunganya imihanda.

Kubera ibyo bikorwa remezo atangaza ko akarere katangiye kwakira umubare mwinshi w’abagana ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze.

Mushabe ati:”Ubundi twateganyaga umuganga umwe kuri buri kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze. Dufite abaganga dufitanye amasezerano hakaba n’andi dufatanya na RSSB ariko ikimaze kugaragara n’uko umuganga umwe adagagije ku kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze.

Mu mategeko mpuzamahanga nta muganga ugomba kurenza abarwayi 30 ku munsi ariko twe Nyagatare usanga umwe yakira 47″.

Mushabe avuga ko mu gukemura icyo kibazo cy’umuganga umwe, bamaze gukora ubuvugizi kuri MINISANTE ku buryo nibura baba babiri.

Uhagarariye abahoze bakora uburaya biyise Indangamirwa Nyagatare, Bamurigire M Chantal, avuga ko hari abavuye muri izo ngeso bitewe n’amahugurwa bahabwa n’imishinga itandukaniro, n’abandi bashinzwe kubagira inama kandi nabo bakomeje urugamba rwo gukangurira bagenzi babo kuva muri izo ngeso.

Avuga ko bahura ubwabo bagahana amafaranga bizigamira ngo biteze imbere. Avuga ko banakora inama rimwe mu gihembwe igahuza abahagarariye amatsinda yabo mu rwego rwo gusangizanya ibyo bakora, aho bigeze naho bifuza kugana.

Ahamya ko bakorana neza n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu birebana no kubahiriza gahunda ziriho nko kwandikisha abana babyara mu bitabo by’irangamimerere, gufashwa kwishyura mituweri ndetse no kujya mu byiciro by’ubudehe.
Kimwe na bagenzi be Bamurigire yishimira intambwe irimo guterwa mu kuva muri izo ngeso kuko bazihuriramo n’ingaruka zirimo kwandura no kwanduza Sida, gukubitwa n’abakiriya, kwamburwa ndetse n’imfu.

Ashima serivisi baherwa mu bigo by’ubuvuzi kubahuye n’ubwandu, kuko bahabwa imiti, kandi bagahabwa serivisi za buri kwezi zijyanye no gupima Indangamirwa nshyashya zinjira mu karere ka Nyagatare bakamenya uko zihagaze.

Akarere ka Nyagatare Ni kamwe mu turere tunini kuko ibarura rya 2017 rwagaragaje ko gafite abaturage bashyika 670 000, kakaba kagizwe n’imirenge 14, Utugari 106 n’Imidugudu 630.

Meya wa Nyagatare Mushabe Claudian iburyo hamwe na Bahati Innocent umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA (Foto SEZIBERA)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.