Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Nyagatare: Ikibazo cy’abashyingura mu ngo cyahagurukije ubuyobozi

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 19-02-2019 saa 09:33:27
Ahari ikibazo cyo kutagira amarimbi abaturage bagiye gufashwa kuyabona

Abatuye mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye bagaragaza ikibazo cyo kubura amarimbi, bigatuma bashyingura ababo bitabye Imana mu ngo, kandi bitemewe mu mategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko burimo gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cyo kutagira amarimbi rusange abantu bashyinguramo kibonerwe igisubizo.

Iki kibazo cyagaragajwe n’abaturage b’umurenge wa Karangazi, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse kinagaragara no mu yindi mirenge.

Kuri ubu ngo hari kuganirwa ku buryo hirya no hino mu tugali haboneka ubutaka bwagirwa amarimbi usange abaturage bakoresha.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Nayagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rurangwa Steven, yagize ati “Ni ikibazo turi kuganiraho nk’ubuyobozi aho tugenda dushakisha ubutaka mu tugali aho aba turage bashobora kubuhuriraho nk’irimbi kuko na ryo rifatwa nk’igikorwa remezo gikenerwa n’abantu benshi. Ni ikibazo kiri hafi mu mirenge yose y’akarere aho twumva tugiye kubyihutisha kuko bitanemewe gushyingura mu rugo,bityo tukaba dukwiye gufasha abaturage bacu kubona aho bashyingura.”

Abaturage bagaruka ku ngaruka zo gushyingura mu ngo, bakavuga ko bituma ubutaka bwabo buta agaciro kuko ahari imva bituma abantu batitabira kuhagura.

Mukasurwumwe Leocadie agira ati “Uba ufite ikibanza utuyemo cyageramo imva 2 cyangwa 3 abantu barahatinya ntabwo baza kukugurira igihe ushaka kwimuka cyangwa hari ibindi ugiyemo.”

Bavuga ko mu gihe baba babonewe aho gushyingura ubuyobozi bwaba bubafashije cyane.

Nzayihembiki Froduard agira ati, “Dukeneye aho gushyingura abantu bacu kuko gushyingura mu ngo bisa nabi cyane. Twifuza ko hakwihutishwa gahunda yo kubona amarimbi nubwo natwe badusaba kubigiramo uruhare tukagira umusanzu dutanga mu kubona ubutaka bwakwifashishwa.”

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’imirenge 14 na yo ifite utugali 106 aho hifuzwa ko byibuze buri kagali kagira irimbi rusange.

Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, ryashyizeho amarimbi rusange muri buri Karere, ari mu mutungo rusange w’Akarere kandi acungwa na ko.

Ku bijyanye n’ibigomba gukurikizwa mu gushyingura umurambo, ingingo ya 3 y’iryo tegeko iragira iti, “Birabujijwe gushyingura umurambo ahandi hatari mu irimbi usibye ibigenwa ukundi n’iri tegeko.”

Kanda hano niba ushaka gusoma iri tegeko ryose uko ryakabaye. Ni ryo rinemera ibyo gutwika imirambo.

Ahari ikibazo cyo kutagira amarimbi abaturage bagiye gufashwa kuyabona

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.