Nyagatare: Hatashywe ibikorwa byo guteza imbere imigi yunganira Kigali

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 14-02-2019 saa 11:06:40
Minisitiri w'Ibikorwa remezo Ambasaderi Gatete Claver n'Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye bafungura umuhanda wa kaburimbo wubatswe mu mujyi wa Nyagatare (Foto Hitimana S)

Mu Karere ka Nyagatare habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa byakozwe mu kiciro cya mbere k’ibikowa bigamije guteza imbere imigi yunganira Kigali.

Ibikorwa byatashywe birimo imihanda n’inzira z’amazi atemba byubatswe mu migi yose uko ari itandatu ni ukuvuga Umujyi wa Nyagatare, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Muhanga.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Claver Gatete, yatangaje ko ibi bikorwa byubatswe ku nkunga yatanzwe na Banki y’Isi, aho ikifuzwa ari ukugeza ibikorwa remezo muri iyi migi kugira ngo bizafashe mu iterambere ryihuse ry’igihugu.

Yagize ati: “Uyu munsi turishimira ibikorwa byagezweho mu kiciro cya mbere cy’uyu mushinga wo guteza imbere imigi yunganira Kigali. Ni umushinga dufatanyamo na Banki y’Isi, aho twifuza ko uko iyi migi itera imbere yaganwa n’abashoramari ndetse n’imirimo ikorerwamo ikiyongera, bikazagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu riri mu byerekezo bya 2035 na 2050.

Minisitiri Gatete yashimiye inzego zose zagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, anazisaba ubufatanye mu kindi kiciro kizatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa kwa kenda uyu mwaka.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Gatete Claver n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye bafungura umuhanda wa kaburimbo wubatswe mu mujyi wa Nyagatare (Foto Hitimana S)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudian, wavuze mu ijwi ry’abandi bayobozi b’uturere turimo iyi migi, yavuze ko aho ibi bikorwa byubakiwe ubuzima bwahindutse mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Ibi bikorwa byatumye imigi yacu isa neza, umutekano urizerwa cyane kubera amatara yagiye ashyirwa ku mihanda, byongereye isuku kandi n’abikorera babona uburyo buborohereza mu mikorere. Abaturage bacu bakoraga ibikorwa by’ubucuruzi ntibakibangamirwa n’ivumbi ndetse n’ibyondo. Ikindi ni uko aho iyi mihanda yagiye inyura ibibanza byahise bizamura agaciro, ku buryo abahaturiye babyungukiyemo.

Ibi kandi binemezwa n’abaturiye Umugi wa Nyagatare bavuga ko itunganywa ry’uyu mugi ryatumye hari intambwe iterwa mu kunoza imikorere ndetse ngo hanagaragaye neza.

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage bagezweho n’ibi bikorwa kubyitaho no kubifata neza kuko ari byabo.

Ati: “Turasaba abaturage bacu kwita ku bikorwa remezo nk’ibi kuko ni bo bije gufasha. Umuhanda ntugasibame barebera mu gihe uca ku mbuga zabo.”

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El Gammal, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo imirimo y’ikiciro cya kabiri na yo izatangire mu minsi ya vuba, aho ngo amasezerano y’abazayikora agiye gusinywa, ikazatangira bitarenze ukwezi kwa kenda uyu mwaka.

Ibikorwa byo kubaka ibi bikorwa remezo muri iyi migi uko ari itandatu byatwaye amafaranga angana na miriyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda, hubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kirometero bigera kuri 27 byasaranganyijwe muri iriya migi itandatu, ndetse n’ imiyoboro y’amazi atemba.

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.