Nyagatare: Hatashye Abanyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 04-04-2019 saa 14:31:55

Mu Karere ka Nyagatare, Polisi y’u Rwanda yerekanye Abanyarwanda 6 bari bamaze iminsi bafungiye muri Uganda.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru batangaje ko bari bamaze amezi atandatu bafungiye ahitwa Ntungamo.

Bavuga ko bafashwe bari ahitwa Sofiye bari mu kazi ko kubumba amatafari muri iyi santeri iri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda.

Nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ngo batswe ibyangombwa bari bafite bahita bajyanwa gufungwa.

Nyuma y’igihe gito bashyikirijwe urukiko rwahise rubakatira gufungwa amezi 3.

Umwe muri bo witwa Maniragaba Tharcisse ati: “Twarafashwe tujyanwa gufungirwa i Ntungamo aho twari dufashwe nabi dukubitwa, tukanakoreshwa imirimo y’ingufu”.

Shyaka Vedaste uturuka mu Kagari ka Kanyonza we avuga ko na we aho yari afungiye yari kumwe n’abandi Banyarwanda batari bake bagenda bakurwa mu bice bitandukanye bya Uganda.

Ati: “Abenshi baba barambutse banyuze ku mupaka bahawe jeto (icyangombwa kibemerera kwambuka), ariko bagera hakurya bagafatwa bakagirirwa nabi. Ikindi ni uko iyo ugifatwa hari abakwaka amafaranga waba uyafite bagahita bakurekura wayabura bakakujyana kuri Sitation za Polisi.”

Aba Banyarwanda bakiriwe mu Karere ka Nyagatare bagira inama abagifite umutima wo kujya muri Uganda ko babireka kuko hatameze neza.

Nizeyimana Mupenzi agira ati: “Bagenzi bange bumva bafite gahunda yo kujya muri Uganda, nabasaba ko babyoroshya kuko abagezeyo bari kugirirwa nabi. Abajya gushakayo imirimo na bo nabasaba kuyishakira inaha mu Rwanda”.

Nyuma y’uko hagiye hagaragara Abanyarwanda bajya muri Uganda bagahohoterwa, Leta y’u Rwanda imaze iminsi isaba Abanyarwanda kudakomeza kujyayo.

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.