18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Nyagatare: DASSO yuzurije inzu umukecuru utishoboye

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-05-2020 saa 16:14:56
Imanigirukwayo yashimye inzu yubakiwe na DASSO ya Nyagatare

Abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano “DASSO”,  uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020 bashyikirije umukecuru utishoboye inzu yo kubamo.

Igikorwa cyo kubakira umukecuru Imanigirukwayo, ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kabukunzi, akagari ka Gishororo mu murenge wa Mukama.

DASSO yo mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, yubakiye Imanigirukwayo Virginie inzu, igikoni n’ubwiherero nyuma y’uko iyo yabagamo ishaje ikamugwira akajya gucumbika mu baturanyi.

Imanigirukwayo yashimye DASSO yamwubakiye inzu ariko akavuga ko byose DASSO ibikomora ku miyoborere myiza y’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati : “Ndashimira DASSO zanyubakiye inzu, igikoni n’ubwiherero kuko ntabyo nagiraga kubera ikibazo k’inzu nabagamo ikaza gusenyuka, bigatuma nimukira ahandi. Kuba DASSO zimpaye aho kuba, mbibona mu ndorerwamo y’ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame”.

Imanigirukwayo wubakiwe na DASSO asobanura ko mbere yatinyaga Abadaso (DASSO) ariko akaza gutungurwa no kubabona iwe bamwubakira.

Ati : “Ndashimira abadaso kuko bankuye mu icumbi nari narajyanywemo n’uko inzu yanjye yari ishaje hanyuma ikagwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimiye abakozi b’Urwego rwa DASSO mu karere, kubera umuco wo guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyagatare, Mugabo Faustin asobanura ko ibikorwa byo gufasha no kubakira abatishoboye babikesha urugero rw’Umukuru w’Igihugu wifuriza abanyarwanda kubaho neza kandi ko n’Urwego rwa DASSO rukorera abaturage rukwiye gukorana na bo neza kurushaho.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.