Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Nyagatare: Baritegura kubyaza umusaruro sitade irimo kuhubakwa

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 13-01-2019 saa 10:49:04
Nyagatare: Hari gahunda yo kubyaza umusaruro sitade irimo kuhubakwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo abaturage bazabe aba mbere babyaza umusaruro sitade igezweho irimo kubakwa muri aka karere .

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven yabwiye Imvaho Nshya ko iyi sitade ari igikorwa remezo k’ingenzi kirimo kubakwa mu mujyi wa Nyagatare ubu bakaba barimo gukora igenamigambi rizafasha mu kuyibyaza umusaruro ikagira inyungu ku baturage b’aka karere.

Yagize ati “Ni byiza ko iyi Sitade yazuzura dufite uburyo bufatika bwo kuyibyaza umusaruro. Dusanzwe dufite ikipe mu kiciro cya mbere aho iyi sitade izadufasha kujya twakirira imikino ahantu hasobanutse. Ikindi turi gushishikariza abaturage by’umwihariko urubyiruko kwitabira imikino tukagira urwego rwiza rw’imikino ku buryo iyi sitade izaba ifite akazi ikoreshwa mu buryo bugaragara.”

Abatuye I Nyagatare na bo bishimiye iyubakwa ry’iyi sitade. Twahirwa Gad usanzwe ari n’umukunzi w’umupira w’amaguru yavuze ko bari bategereje iyi sitade igihe kirekire.

Imirimo yo kubaka iyi sitade ya Nyagatare yaratangiye ndetse na bamwe mu baturage babona umurimo.

Iyi Sitade ya Nyagatare i imwe muri sitade Leta y’u Rwanda yashyize muri gahunda ko zigomba kubakwa muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere (2017-2024) zirimo Sitade Bugesera ndetse n’iyi ya Ngoma nazo imirimo ikaba yaratangiye.

Nyagatare: Hari gahunda yo kubyaza umusaruro sitade irimo kuhubakwa

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.