Nyagatare: Barishimira umusaruro w’imboga bakura mu kibaya cya Kagitumba

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 03-06-2019 saa 16:17:48

Abahinzi b’imboga z’imiteja n’inyanya bo mu kibaya cya Kagitumba mu karere ka Nyagatare kuri ubu barishimira ko umusaruro wabo wiyongereye ku buryo bageze ku rwego rwo kugemura imiteja ku masoko mpuzamahanga.

Bavuga ko kuzamuka k’umusaruro wabo babikesha Cooperative HORECO igizwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi rukabona n’amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere mu gihugu cya Israheli.

Icyo gishanga cya Kagitumba kiri ku buso bungana na hegitari 900, gihingwamo ibihingwa bitandukanye. Iyo ugeze muri iki cyanya cy’umuvumba mu gice cyahariwe guhingwamo imboga zirimo imiteja n’inyanya bihingwa ku buso bungana hegitari 200, usanga hari intambwe imaze guterwa ku buhinzi bw’imboga bijyanye n’umusaruro uboneka.

Ibyo abahinzi basanga biterwa ahanini n’imbaraga Leta yashyize mu buhinzi bw’imboga hahuzwa ubutaka ndetse n’uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka hifashishijwe ibyuma kabuhariwe bizwi nka Pivot bikwirakwiza amazi ava mu migezi y’umuvumba n’Akagera.

Abahinzi b’imboga bo bavuga ko usibye ibi bikorwa remezo begerejwe, banungukiye ubumenyi ku buhinzi bw’imboga bakesha urubyiruko rw’ibumbiye muri Cooperative HORECO rwize ubuhinzi rukanabona amahugurwa y’ubuhinzi mu gihugu cya Israheli.

Urwo rubyiruko rwigishije aba bahinzi uburyo butandukanye bwo kongera umusaruro bakoresha amafumbire y’imborera, ay’imvaruganda n’ibindi, bityo umusaruro ukaba warikubye kenshi hagereranyijwe na mbere.

Ibi byo kuzamuka k’uyu musaruro binemezwa na Bucyana Richard uhagarariye urubyiruko rwibumbiye muri Cooperative HORECO aho i Kagitumba mu myaka ibiri n’igice bamaze bakorana nabo bahinzi.

Umusaruro w’imboga by’umwihariko imiteja yo ifite isoko rihagije imbere mu gihugu hamwe no mu gihugu cy’u Bufaransa n’icy’u Bwongereza. Aho ikibazo gisigaye ni ku isoko ry’inyanya kuko ryo rikiri rito nk’uko bisobanurwa na Murwanashyaka Rudadaza, Perezida wa Koperative KABOKU ikorera ubuhinzi mu kibaya cya Kagitumba.

Ku kibazo k’isoko ry’inyanya rikiri rito, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bazigira hamwe uburyo inyanya uretse kuzishakira isoko ryagutse hazashyirwa imbaraga mu kwiga uburyo zakongererwa agaciro atari ukuzivana mu murima ngo zihite zijyanwa ku isoko nkuko bikorwa ubu. Ibi byemezwa na Rutayisire Gilbert, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyagatare.

Usibye imiteja n’inyanya n’ibigori bihingwa muri iki gishanga cya Kagitumba, harateganywa no gushyirwamo ibindi bihingwa by’imboga birimo amashu y’umutuku, intoryi zumweru, puwavuro n’insenda. Harateganywa kandi kubaka ubuhumbikiro (shednet) buzunganira abahinzi b’imboga mu kubona ingemwe hafi. Ikindi kigaragara muri icyo gishanga ni uko ubu buhinzi bwahaye akazi abantu benshi.

Ubusanzwe uru rubyiruko rwibumbiye muri Cooperative HORECO rukorera mu turere 14 mu gihugu mu byanya byuhirwa aho bwunganira Abanyarwanda mu buhinzi bukoresheje ubwenge rwahashye mu gihugu cya Israheli.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

2 Comments on “Nyagatare: Barishimira umusaruro w’imboga bakura mu kibaya cya Kagitumba”

  1. Ariko c mwabanyamakuru mwe, aha muri iki kibaya ntabwo RAB ihafite abatekinisiye? Sibo birirwa barwana n’ibibazo biri technique? Sibo badufasha cyane mugukora ibyuma byangiritse? Sibo batwuhirira imyaka? Iyo myaka c iriyeza? Ubu c iki kibaya kimaze imyaka 2 gusa kuko HoreCo ihageze? Muzashake amakuru yimbitse y’amateka yaho sinon niho tubona mubyegeranyo biva RGB nahandi mubavuga nabi kuberako mutagera mundiba y’inkuru ngo mumenye akazi gakomeye baba bakoze gatuma n’abo bahinzi bagera kuntego nziza.

  2. Ariko Muvandimwe Jef ndabona mubyukuri wasubije nkumuntu ushaka kwerekana ko HoReCo ntacyo iri gukora hariya ahubwo RAB technicians aribo babikora. None c ibyo byuma uvuga mwirirwa murwana nabyo muha abaturage amazi utekerezako umuhinzi atahawe advanced skills and knowledge kuri technics zigezweho zo guhinga mwamwuhirira iki? Uretse ko ntanemeranya nawe, kuko abatechniciens ba HoReCo iyo mirimo yose wavuze barayikora. Kdi wigaya umunyamakuru wakoze Iyi nkuru kuko ibyo avuga ni ukuri kuko yigereye kuri terrain kdi ahabwa amakuru nabahinzi.

    None wagiragango yandike ibyo atiboneye. My friend ntimugakunde guhangana. Kuva kiraiya kibaya cyatunganya ntibavuze ko kitahingwaga ark aho HoReCo ihagereye hari impinduka zahageze nyinci kdi zigaragarira kuko umusaruro waramutse.Abo batechniciens ba RAB kugeza ubu hari abakora maintenance y’imashini ziba zagize ikibazo. Nukuvuga ko ari aba electron-mechanicien not agronomists, sibyo?

    Rero reka tujye tureka guhangana kubusa ahubwo twubake ubuhinzi bwacu b’u Rwanda kdi ndatekereza bugera kure.

    Kdi urubyiruko nirwo mbaraga zo kubuzamura u Rwanda rufite.Rero wakabaye uza urushyigikira aho kuza usebya cg ugayaga gusa. Kuko uwasoma iriya message yawe yahita yumva HoReCo ntacyo imaze harya. Kdi sibyo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.