Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyagatare: Abarinzi b’ibyambu 402 batojwe gukumira ibiyobyabwenge na magendu

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 03-09-2021 saa 13:44:27
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV ubwo yasozaga Itorero ry'Abarinzi b'ibyambu byo ku mupaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboye umuhango wabereye mu Karere ka Nyagatare wo gusoza Itorero ry’Abarinzi b’ibyambu byo ku mupaka bagera kuri 402 no gushimira imidugudu 3 yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. Buri mudugudu ukaba wagenewe Inka y’Ubumanzi.

Aba barinzi bitezweho kurwanya magendu, ibiyobyabwenge no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu byambu bifatwa nk’inzira zinyurwamo n’abinjiza ( abarembetsi cyangwa abafutuzi) ibiyobyabwenge, magendu n’ababinyuramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Itorero ryabo risojwe uyu munsi ku wa 3 Nzeri 2021 ryatangiye ku wa 5 Kanama 2021. Bahuguwe ku bijyanye n’uko bazarinda ibyambu 67.

Aba Barinzi b’ibyambu batowe mu midugudu itandukanye y’Akarere hashingiwe ku bushake bagaragaje bwo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ubwangamugayo abaturanyi basanzwe babaziho. Amahugurwa bari bamazemo igihe yari afite intego igira iti “Umutekano ku isonga”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abahuguwe kugenda bagashyira mu bikorwa inyigisho bahawe, by’umwihariko abasaba gufatanya n’abayobozi kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, magendu n’ingaruka zabyo ku mibereho yabo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge byica ubuzima bw’umuturage ntabe agifitiye akamaro umuryango we n’Igihugu, bikica n’ahazaza h’Igihugu kuko kibura abasimbura abo byishe. Umuryango unywa ibiyobyabwenge ntushobora gutera imbere. Turifuza kugira abaturage bazima, batekereza neza.”

Yakomeje agira ati: “Mwarahuguwe, amahugurwa yari amagambo ariko mugiye kubishyira mu bikorwa kandi mu bikorwa ni ho muzagaragarira. Murasabwa gukomeza gukora cyane no gufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage mu kubungabuga umutekano no kurwanya icyawuhungabanya”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite urubyiruko rufite intego, gafite intore zatojwe neza ndetse gafite imboni zo kurinda imipaka, akaba ari iby’agaciro kandi ko Ubuyobozi bw’Intara bubishima cyane.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana

Hashimwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ibyaha; cyane ibyambukiranya umupaka, ibiyobyabwenge na magendu ndetse n’imihigo yeshejwe y’Umudugudu utarangwamo icyaha no gushyira umutekano ku isonga bashyiraho n’ Intore ku byambu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yagarutse ku bukangurambaga bwo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha, ashima Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubuyobozi bw’Intara n’izindi nzego kubera ubwo bukangurambaga batangije muri Mata 2021, kuko bwabaye imbarutso y’ibikorwa byinshi byiza n’umutekano mu karere cyane mu mirenge ikora ku mupaka.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashyikirije Inka y’Ubumanzi abakuru b’imidugudu ya Kagera (Matimba),Nyakibande (Karama), Gahama (Kiyombe) kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho bafatanyije n’abaturage, mu kurwanya ibyaha mu midugudu bayobora.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.