Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Nyagatare: Abahinzi bafite impungenge ko ibiza bizongera kubahombya

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya Sep 18, 2018

Umurenge wa Gatunda wo mu karere ka Nyagatare, ni Umurenge ahanini ugizwe n’abaturage batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Nubwo abahinzi baho batangiye guhinga intabire bitegura gutera imyaka imvura iramutse iguye nkuko bayitegereje bagendeye ku makuru bahawe n’Ikigo cy’Ubumenyi bw’ikirere, baratangaza ko bafite impungenge ko bashobora kongera kugwa mu gihombo nk’icyo batewe n’ibiza by’imvura yaguye ari nyinshi mu gihembwe k’ihinga gishize.

Berabose Kereniya ni perezida wa koperative Abishyizehamwe y’abagore bo mu murenge wa Gatunda bakora umwuga w’ubuhinzi (Foto Kayira E.)

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’abahinzi bibumbiye muri koperative Abishyizehamwe y’abagore bo mu kagari ka Nyarurema mu murenge wa Gatunda, batangaje ko mu gihembwe k’ihinga gitambutse bari bashoye imbaraga nyinshi mu guhinga ibishyimbo mu gice k’igishanga ariko mu gihe bategereje umusaruro amazi menshi yabateye bivuye ku mvura yaguye mu musozi wa Tovu muri Kiyombe mu murenge bahana imbibi urabitwara byose ntibavanamo n’imbuto bashoyemo.

Perezida wa koperative Abishyizehamwe Berabose Kereniya yagize ati “Twagize igihombo gikomeye kubera icyo kiza cy’amazi y’imvura yaguye mu murenge wundi uhana imbibi n’uwo dutuyemo wa Gatunda, imyaka yose twari twahinze mu gishanga iratwarwa”. Berabose yakomeje avuga ko muri icyo gishanga ngo hari hahinzemo umuceri ku buso bunini cyane.

Umwe mu bahinga umuceri mu gishanga gihuriweho n’Imirenge ya Gatunda na Karama, yavuze ko ubwo buso bwari buhinzeho uwo muceri watwawe n’ibiza mu gihembwe k’ihinga gitambutse, ngo bezagamo toni eshanu ariko nta n’imwe basaruye. Ayo mazi y’imvura ikabije yaguye iturutse mu misozi ya Karama na Kiyombe ngo si imyaka yabahombeje, ahubwo ngo yanahitanye ubuzima bw’abana babiri bakoraga akazi ko kurinda umuceri mu gishanga cyavuzwe hejuru.

Kuri iki gihombo abahinzi bo muri Gatunda bahuye nacyo bitewe n’ikiza k’imvura ikabije, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare Murekatete Juliette yabwiye abanyamakuru ko koko ibyo biza byahombeje abahinzi, ariko agatanga inama ko batacika intege mu gukora ibyo biyemeje kuko ahari iki gihembwe gitangiye bashobora kugira amahirwe bakeza.

Umurenge wa Gatunda ni umwe mu mirenge cumi n’ibiri igize Akarere ka Nyagatare ko mu burasirazuba bw’u Rwanda. Uyu murenge kimwe n’indi hafi ya yose igize ako karere yiganjemo ibiza byinshi birimo imvura yiganjemo imiyaga itwara ibisenge by’amazu, ndetse n’inkuba zikubita abantu n’amatungo.