Nyagatare: Abahinzi ba kawa bungutse uruganda rutunganya toni 1200

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 21-05-2019 saa 17:33:45

Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare barishimira ko begerejwe uruganda ruyitunganya mu Murenge wabo, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1200, ni nyuma y’igihe kinini bagorwa no kuyigeza ku zindi nganda ziri mu bice bihana imbibi n’uyu Murenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyombe bwo bushimangira ko uru ruganda ruzarushaho gukundisha abaturage igihingwa cya kawa, kuko kuri ubu ihingwa ku buso bungana na hegitari 250 gusa mu Murenge wose.

Hashize amezi abiri urwo ruganda rwiswe ‘Kiyombe Mountain Coffee’ rutangiye gukora, rukaba rwarubatswe na sosiyete yitwa Impexcor. Abahinzi ba kawa muri uyu Murenge bavuga ko bagorwaga no kugeza kawa yabo mu zindi nganda ziyitunganya, kuko byasabaga kuyigemura mu Mirenge ihana imbibi n’umurenge wabo, abandi bikabasaba kuyigemura mu Karere ka Gatsibo.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 1200 za kawa mu gihe cy’amezi atatu, rukaba runatanga akazi ku baturage bakabakaba 150 biganjemo abakomoka muri uwo Murenge wa Kiyombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Uwishatse Ignace, avuga ko uru ruganda ruzarushaho gukundisha abaturage igihingwa cya kawa, kuri ubu gihingwa ku buso bungana na hegitari 250 gusa mu Murenge wose.

Naho umwe mu bahinzi ba kawa Ugiringoga Epa, avuga ko ari uruganda ruje rukenewe. Ati “Ni uruganda ruziye igihe kuko twe nk’abahinzi ba kawa kuri ubu duhinga icyo gihingwa ngengabukungu ku buso bwa hegitari 250, ikindi ugasanga turagemura umusaruro wacu kure nko mu kandi karere duhana imbibi.”

Uretse igihingwa cya kawa, muri uyu Murenge wa Kiyombe hari n’igihingwa cy’urutoki ubusanzwe gihingwa ku buso bungana na hegitari 800 mu Murenge wose, ndetse n’amashyamba ari ku buso bwa hegitari zisaga 1200, byose bibumbatiye ubukungu bw’abaturage basaga ibihumbi 18 batuye muri uyu Murenge.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

2 Comments on “Nyagatare: Abahinzi ba kawa bungutse uruganda rutunganya toni 1200”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.