Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Nyagasambu: WASAC yashyikirije ivomo Intwaza

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 04-07-2019 saa 17:02:19
Abaturage bashimye WASAC yabashyikirije ivomo (Foto Gisubizo G)

Ikigo k’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyashyikirije ivomo Intwaza zituye i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana.

Hari mu rwego rwo gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa kandi ngo cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25, hazirikanwa ubwitange bukomeye bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu.

Iri vomo ryahawe Umudugudu wa Rambura ugizwe n’ingo 25 ziganjemo izituwe n’Intwaza, gusa rikazajya rikoreshwa n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Nyagasambu kagizwe n’ingo 37 zituwe n’abaturage bangana na 180.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Aimé Muzora, yavuze ko uyu mushinga wo kubegereza amazi meza watwaye miriyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo baba bagejejweho.

Yagize ati: “Iki gikorwa ni ikimwe mu bigize ikerekezo k’igihugu, ndetse bikanaba gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugeza ku baturage amazi meza, rero mugomba kubungabunga iri vomo ndetse n’ibindi bikorwa remezo bibakorerwa”.

Umwe mu batuye i Nyagasambu Mukagihana Liberatha, yavuze ko iri vomo rije nk’igisubizo, kuko rigiye kubafasha kubaho neza. Yagize ati: “Wasangaga dufite ikibazo mu mibereho, dukoresha amazi yanduye ugasanga bitera indwara ziterwa n’imirire mibi, none ay’amazi aje nk’igisubizo ku buzima bwacu”.

Basabye kandi ubuyobozi bwa WASAC ko bahabwa irindi vomo, mu rwego rwo kwirinda inkomati ndetse no kurushaho kugira imibereho myiza muri rusange.

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab wunze mu ry’umuyobozi wa WASAC, yasabye abaturage kubungabunga ibibakorerwa, no guha agaciro ibikorwa remezo bagezwaho, bakarinda ibyagezweho mu myaka 25 ishize, abasaba gushyira hamwe bakubaka u Rwanda.

Ubuyobozi bwa WASAC bwemereye abatuye Fumbwe ko bazagezwaho irindi vomo, kandi nkuko biri muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugeza amazi meza ku banyarwanda.

Umurenge wa Fumbwe ni umwe mu mirenge 14 iri mu karere ka Rwamagana, ukaba uri ku buso bwa kirometero kare 44, utuwe n’abaturage bangana 26 338, ukaba ufite utugari 13.

Abaturage bashimye WASAC yabashyikirije ivomo (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.