Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Nyabihu: Ubuyobozi bwakebuye abagifite imyumvire yo gukura abana mu ishuri

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 17-07-2019 saa 09:15:40
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette asaba ababyeyi kudakura abana mu ishuri (Foto Ngaboyabahizi P).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, buratangaza ko butazihanganira ababyeyi bakura abana mu ishuri babakoresha imirimo ibavuna kimwe n’ibarangaza bigatuma bata ishuri.

Ibi burabitangaza mu gihe muri aka karere hari ababyeyi bagifite imyumvire yo kumva ko umwana akwiye gufasha ababyeyi kwibonera ibikoresho by’ishuri, bakangurira cyangwa bagafasha abana babo gushaka imwe mu mirimo imwinjiriza.

Casmir Rukundo wo mu murenge wa Karago, ni umwe mu bagaragarije Imvaho Nshya ko hari abana bakurwa mu ishuri cyangwa bagasiba kugira ngo bage gukorera amafaranga.

Yagize ati: “Nta bwo tuvana abana mu ishuri kubera ko tuba tubishaka, ariko kubera ibibazo byo mu miryango yacu by’ubukene, ubwira umwana ko agutwaza ibisheke, ibirayi, igitebo k’ibijumba se kugira ngo abone amafaranga aguramo ibikoresho ndetse n’ibiribwa, ibi rero bigeraho rwose bikarenga umuryango, bikagera ubwo umwana na we ata ishuri.

Icyakora nange numva bakomeza gushishikariza abo bose bashora abana mu bikorwa bigayitse ko bidakwiye, ndetse umwana babonye mu isoko no mu nzira hose barataye ishuri bagakurikiranwa”.

Bamwe mu bana bakora umurimo wo guhinga amabuye abyazwa amagaraviye mu murenge wa Shyira mu mudugudu wa Kazirankara bari hagati y’imyaka 12 na 15, bavuga ko bataye ishuri kubera ibibazo by’amakimbirane mu miryango yabo, bidatuma babona ibikoresho by’ishuri.

Umwe muri bo aganira n’Imvaho Nshya yagize ati: “Bimwe mu bituma tuva mu ishuri ni uko tubura ibikoresho by’ishuri, wabireba ugahitamo kujya ku muhanda, ukavomera umuntu ijerekani y’amazi, kugera ubwo na we wumva ko wakwikorera imitwaro, rimwe na rimwe udashoboye.

Hari ababumba amatafari, nkange urabona ko mponda amabuye, njya kugeza idayihatsu igihe cy’ukwezi rwose amafaranga narayamazemo kuko iyo nshonje ndeba umpa avanse nkirira, ndasaba ubuyobozi ko bwajya buha ibikoresho by’ishuri abana bo mu miryango ikennye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko igikwiye ari ukongera ubukangurambaga, abantu bakumva ingaruka zo gukura abana mu ishuri, bityo bagaharanira gukumira icyakura umwana mu ishuri.

Mukandayisenga Antoinnette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yagize ati: “Rwose umubyeyi ugisibya umwana ishuri uko yishakiye ni ibintu kuri ubu twahagurukiye, hari abakijyana abana mu birombe gucukura imicanga, kubumba amatafari, ubu rero igikorwa ni ubukangurambaga.

Ariko nanone hari ibihano biteganyijwe, nta bwo bikwiye ko umubyeyi abyara umwana ngo azamufasha kurera barumuna be ni inshingano z’umubyeyi kwita ku mwana we, ibi rero turi mu bukangurambaga ariko bararye bari menge, abakoresha abana imirimo ivunanye kimwe n’ababakura mu ishuri”.

Ababyeyi bo muri aka karere bibutswa ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo korohereza abana kwiga nibura uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’imyaka 12, bityo bakaba badakwiye kuvutsa abana ayo mahirwe igihugu cyabahaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette asaba ababyeyi kudakura abana mu ishuri (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.